Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Umuntu wa mbere utumva wemeye ukuri

José Pérez

Umuntu wa mbere utumva wemeye ukuri
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1960

  • ABATIZWA MU WA 1982

  • ICYO TWAMUVUGAHO: José akiri umwana yakunze ukuri bitewe n’urukundo abavandimwe bamugaragarije, nubwo mu itorero nta muntu n’umwe wari uzi amarenga.

IGIHE nari nkiri umwana, napfuye amatwi maze nigira amarenga mu ishuri ry’abatumva. Ukuri kwangezeho bwa mbere mfite imyaka 11, igihe umuryango w’Abahamya twari duturanye bantumiraga mu materaniro y’itorero. Nubwo ntashoboraga kumva disikuru, banyakiriye neza cyane bituma niyemeza gukomeza kuza mu materaniro. Benshi mu bagize itorero barantumiraga tugasangira cyangwa tukifatanya mu bindi bikorwa.

Nabaye umubwiriza mu mwaka wa 1982, kandi nabatijwe nyuma yaho muri uwo mwaka. Mu mwaka wa 1984 nashyingiranywe na Eva, na we akaba afite ubumuga bwo kutumva. Nubwo tutari dusobanukiwe cyane ukuri ko muri Bibiliya, twamenye umuryango wa Yehova duhereye ku kimenyetso kiwuranga cy’urukundo kandi twishimiraga kwifatanya n’itorero.​—Yohana 13:​35.

Mu mwaka wa 1992 hashyizweho gahunda zo kwigisha abavandimwe na bashiki bacu ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika. Bidatinze, abo babwiriza batangiye gushakisha abantu batumva no kubatangariza ubutumwa bwiza. Hanyuma mu mwaka wa 1994, umurimo wakorerwaga mu ifasi y’amarenga wongewemo imbaraga igihe umugabo n’umugore we bo muri Poruto Riko batumirwaga ku biro by’ishami kugira ngo bigishe ururimi rw’amarenga abavandimwe na bashiki bacu 25.

Nyuma yaho muri uwo mwaka, jye na Eva twatangiye kujya mu materaniro y’itsinda ryari rimaze gushingwa rikoresha ururimi rw’amarenga. Tumaze gutangira kugira amateraniro mu rurimi rw’amarenga, ni bwo twatangiye gusobanukirwa mu buryo bwuzuye inyigisho za Bibiliya, urugero nk’ivuga ko Satani yarwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’uruhare Ubwami bwa Mesiya bufite mu mugambi w’Imana.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 1995, hashinzwe amatorero akoresha ururimi rw’amarenga mu mugi wa Santo Domingo na Santiago. Byageze muri Kanama 2014, hari amatorero 26 n’amatsinda 18 akoresha ururimi rw’amarenga.

Jye na Eva twigishije abana bacu batatu ururimi rw’amarenga. Umuhungu wacu mukuru witwa Éber, afasha mu birebana no guhindura mu rurimi rw’amarenga ku biro by’ishami byo muri Amerika. Jye ndi umukozi w’itorero kandi Eva ni umupayiniya w’igihe cyose.