Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Umurimo wo kubwiriza ukomeza

Umurimo wo kubwiriza ukomeza

Abamisiyonari bakomeza umurimo mu ibanga

Itegeko ribuzanya umurimo ryabaye intangiriro y’igihe cyagoye cyane abavandimwe. Umumisiyonari witwa Alma Parson yaravuze ati “Amazu y’Ubwami yacu yarafunzwe n’umurimo wo kubwiriza urabuzanywa. Abavandimwe bacu twakundaga bahuye n’ibigeragezo byinshi n’imibabaro.” Nanone hari abatakaje akazi kandi barafungwa. Icyakora yibuka ko “incuro nyinshi cyane ukuboko kwa Yehova kwabayoboraga kandi kukabarinda.” Abavandimwe bakomeje gukora umurimo mu ibanga kuko bari biringiye ‘ukuboko kwa Yehova kwabayoboraga.’

Ntitwari twemerewe kugira amateraniro y’itorero. Lennart Johnson avuga uko byari byifashe agira ati “abavandimwe batangiye guteranira mu ngo mu matsinda mato mato. Twigaga ingingo z’Umunara w’Umurinzi zabaga zakorewe foto kopi. Ab’indahemuka bose bishimiraga cyane imbaraga zo mu buryo bw’umwuka Yehova yakomezaga kuduhera muri ayo matsinda mato bigiragamo Bibiliya.”

Roy na Juanita Brandt bari bamwe mu bagumye mu gihugu igihe umurimo wabuzanywaga

Hagati aho, leta yakomeje kubagenzura kandi ikabahoza ku nkeke. Ariko ibyo ntibyahabuye abavandimwe na bashiki bacu. Mu ibaruwa umunyamabanga Hungría yandikiye Perezida wa Repubulika kuwa 15 Nzeri 1950, yaranditse ati “Bwana Lee Roy Brandt n’abandi bayobozi b’Abahamya ba Yehova bahamagajwe kenshi mu biro byanjye bamenyeshwa ko bagomba guhagarika poropagande yose bakorera uwo muryango washeshwe mu rwego rw’amategeko, kandi uko bigaragara banze kubahiriza iryo tegeko. Buri munsi, muri ibi biro tubona raporo zituruka mu duce dutandukanye tw’igihugu zitumenyesha ko bakomeza poropagande yabo mu ibanga, bagasuzugura itegeko rya leta.” Yashoje asaba ko “abayobozi bakomeye b’abanyamahanga” b’Abahamya ba Yehova bahambirizwa.

“Isoko y’inkunga”

Mu mpera z’umwaka wa 1950, abavandimwe Knorr na Henschel basuye icyo gihugu. Nyuma yaho, bamwe mu bamisiyonari bimuriwe muri Arijantine, muri Gwatemala no muri Poruto Riko. Abandi bashatse akazi kugira ngo bashobore kuguma mu gihugu. Urugero, umuvandimwe Brandt yakoreraga ikigo gishinzwe iby’amashanyarazi, abandi bo bigishaga icyongereza. Raporo yasohotse mu Gitabo nyamwaka cyo mu mwaka wa 1951, yavuze iby’abo bamisiyonari igira iti “kuba abo bamisiyonari baragumye mu gihugu ntibagende, byabereye isoko y’inkunga abigishwa b’indahemuka b’Umwami bari barafashije kumenya ukuri. Bose bishimira kubona ukuntu bagaragaza ubutwari ntibatezuke ku murimo wabo.”

‘Kuba baragumye mu gihugu, byabereye isoko y’inkunga abigishwa b’indahemuka’

Dorothy Lawrence yari umwe mu bamisiyonari bigishaga icyongereza. Uretse kwigisha icyongereza, nanone yagishaga Bibiliya abantu bashimishijwe. Ibyo byatumye afasha abantu benshi kumenya ukuri.

Abasenga Yehova mu budahemuka bafashe izindi ngamba kugira ngo bakomeze gukora umurimo wo kubwiriza nubwo abategetsi bahoraga babacunga. Hari igihe bacaga ibitabo bagatwara amapaji ahinnye mu mufuka w’ishati cyangwa bakayashyira mu dukapu bahahiramo kugira ngo bashobore kubwiriza babigiranye amakenga. Raporo y’umurimo wo kubwiriza yakorwaga ku buryo umuntu agira ngo ni agapapuro kariho urutonde rw’ibyo agiye guhaha. Aho kwandika ibitabo, udutabo, amagazeti, gusubira gusura n’amasaha, bandikaga amapapayi, ibishyimbo, amagi, amashu na epinari. Kopi z’Umunara w’Umurinzi zitwaga imigwegwe cyangwa imyumbati, bikaba ari ibihingwa byiganje muri ako karere.

Umurimo wo guhindura abantu abigishwa warakomeje

Ku itariki ya 16 Kamena 1954, Rafael Trujillo yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Vatikani, ayo masezerano akaba yaratoneshaga abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Repubulika ya Dominikani. Icyo gihe, itegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya ryari rimaze imyaka igera kuri ine rikurikizwa. Nyamara mu mwaka wa 1955, muri Repubulika ya Dominikani hari ababwiriza 478. None se byagenze bite ngo habeho uko kwiyongera kandi bari mu bihe bigoye cyane? Igitabo nyamwaka cyo mu mwaka wa 1956 cyagize kiti “ibanga ry’imbaraga zacu ni umwuka wa Yehova. Abavandimwe bunze ubumwe, bafite ukwizera gukomeye kandi bakomeza kujya mbere babigiranye ubutwari.”

Muri Nyakanga 1955, ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova ku rwego rw’isi byoherereje Trujillo ibaruwa iriho umukono wa noteri. Iyo baruwa yasobanuraga mu buryo burambuye ko Abahamya ba Yehova batagira aho babogamira muri politiki kandi yasabaga Trujillo “ko yakuraho itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova n’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society.” Ibyo byatanze iki?