Soma ibirimo

Ni izihe mpamvu ebyiri zituma Imana idasubiza amasengesho amwe n’amwe?

Ni izihe mpamvu ebyiri zituma Imana idasubiza amasengesho amwe n’amwe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Hari amasengesho Imana idasubiza. Dore impamvu ebyiri zishobora gutuma Imana yirengagiza isengesho.

1. Isengesho ridahuje n’ibyo Imana ishaka

 Imana ntisubiza amasengesho adahuje n’ibyo ishaka cyangwa ibyo idusaba biboneka muri Bibiliya (1 Yohana 5:14). Urugero, Imana idusaba kwirinda umururumba, kandi gukina urusimbi biteza imbere umururumba (1 Abakorinto 6:9, 10). Ku bw’ibyo, Imana ntishobora gusubiza isengesho uyitura uyisaba gutsinda muri tombola. Imana si wa muntu duhamagara uko twishakiye kugira ngo akore ibyo dushaka byose. Kandi rwose twagombye kwishimira ko Imana idateye ityo. Bitagenze bityo, twahora dufite ubwoba bw’ibintu bibi abantu bashobora kudusabira ku Mana.​—Yakobo 4:3.

2. Mu gihe umuntu asenga agakora n’ibikorwa bibi

 Imana ntiyumva amasengesho y’inkozi z’ibibi. Urugero, Imana yabwiye abantu bihandagazaga bavuga ko bayikorera ariko bagakora n’ibikorwa bibi, iti “nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso” (Yesaya 1:15). Ariko iyo baza guhindura imyifatire yabo kandi ‘bakanoza imishyikirano bafitanye’ n’Imana, yari kumva amasengesho yabo.—Yesaya 1:18.