Soma ibirimo

Ni iki nasaba mu isengesho?

Ni iki nasaba mu isengesho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ushobora gusaba ikintu cyose gihuje n’ibyo Imana idusaba biboneka muri Bibiliya. Bibiliya igira iti ‘[Imana] iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka’ (1 Yohana 5:14). Ushobora no kubwira Imana ibiguhangayikishije byose. Bibiliya igira iti “mujye musuka imbere [y’Imana] ibiri mu mitima yanyu.”​—Zaburi 62:8.

Ingero z’ibyo ushobora gusaba

  •   Kwizera Imana.​—Luka 17:5.

  •   Umwuka wera, cyangwa imbaraga Imana ikoresha kugira ngo igufashe gukora ibikwiriye.​—Luka 11:13.

  •   Imbaraga zo guhangana n’ibibazo cyangwa kunesha ibishuko.​—Abafilipi 4:13.

  •   Amahoro yo mu mutima cyangwa gutuza.​—Abafilipi 4:6, 7.

  •   Ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza.​—Yakobo 1:5.

  •   Ibyo dukenera buri munsi.​—Matayo 6:11.

  •   Kubabarirwa ibyaha.​—Matayo 6:12.