Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyobera ry’ikinyugunyugugu cy’amabara meza risobanuka

Iyobera ry’ikinyugunyugugu cy’amabara meza risobanuka

ABANYABURAYI bamaze igihe ikirekire bitegereza ibinyugunyugu by’amabara meza bakumva barabikunze, ariko bakibaza uko bibigendekera iyo impeshyi irangiye. Baribazaga bati “ese iyo itumba ritangiye, birapfa?” Icyakora ubushakashatsi bwa vuba aha bwahishuye ikintu kidasanzwe. Buri mwaka ibyo binyugunyugu bikora urugendo hagati y’u Burayi bw’amajyaruguru na Afurika.

Abashakashatsi bahuje amafoto yatanzwe na za radari zihambaye, hamwe n’ibyabonywe n’abantu batandukanye bo mu Burayi. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko iyo impeshyi irangiye, ibyo binyugunyugu bibarirwa muri za miriyoni byimukira mu majyepfo y’isi. Akenshi biguruka biri ku butumburuke bwa metero zirenga 500, ari na yo mpamvu abantu badashobora gupfa kubibona. Ibyo binyugunyugu bitegereza imiyaga yo kubifasha kuguruka, ituma bikora urwo rugendo rurerure rugana muri Afurika bifite umuvuduko w’ibirometero 45 mu isaha. Buri mwaka bishobora gukora urugendo rw’ibirometero 15.000. Urwo rugendo rutangirira mu majyaruguru ku mpera za Arigitika, rukarangirira iyo kure mu majyepfo muri Afurika y’iburengerazuba, rukubye hafi incuro ebyiri urukorwa n’ibinyugunyugu byo muri Amerika y’Amajyaruguru. Iyo ibyo binyugunyugu bitangiye urwo rugendo, ibyo ku gisekuruza cya gatandatu ni byo byongera kugaruka aho urwo rugendo rwatangiriye.

Jane Hill, umwarimu muri kaminuza yo mu mugi wa York mu Bwongereza, yaravuze ati “iyo icyo kinyugunyugu kiri mu rugendo kigenda kibyara.” Ibyo bituma ibyo binyugunyugu bidashirira mu nzira, ahubwo bikazagera muri Afurika kandi bikazasubira aho byatangiriye urugendo mu majyaruguru y’u Burayi.

Richard Fox, ushinzwe ubushakashatsi mu kigo gishinzwe kubungabunga ibinyugunyugu, yaravuze ati “ako gasimba gato cyane kadapima n’igarama, gafite ubwonko bungana n’umutwe w’urushinge kandi kakaba kadashobora kurebera ku bindi binyugunyugu byabayeho mbere yako, ni ukuvuga ibinyugunyugu by’inararibonye, gakora urugendo rutangaje ku migabane ibiri.” Fox yakomeje agira ati “abantu bibwiraga ko iyo [ako gasimba] kaguruka gateraganwa n’umuyaga hirya no hino, kugeza igihe imbeho yo mu itumba ryo mu Bwongereza igahitaniye, kagapfa katizeye ko ibindi binyugunyugu bizagakomokaho bizabaho neza.” Ariko ubwo bushakashatsi “bwagaragaje ko ibyo binyugunyugu byazobereye mu gukora ingendo.”