Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

  ESE BYARAREMWE?

ADN ishobora kubika amakuru angana ate?

ADN ishobora kubika amakuru angana ate?

ABAKORESHA orudinateri bandika ibintu byinshi biba bigomba kubikwa kugira ngo bizakoreshwe mu gihe bikenewe. Abahanga mu bya siyansi bafite icyizere cyo kuzavugurura ubwo buryo bwo kubika amakuru, bigana uburyo buhambaye bwo kubika amakuru buboneka mu byaremwe. Ubwo buryo ni ubukoreshwa na aside iba mu ntima y’ingirabuzimafatizo, cyangwa ADN.

Suzuma ibi bikurikira: ADN iboneka mu ngirabuzimafatizo irimo amakuru ahereranye n’iby’ubuzima abarirwa muri za miriyari. Umuhanga mu by’ibinyabuzima witwa Nick Goldman wo mu kigo cy’u Burayi gikora ubushakashatsi ku binyabuzima, yaravuze ati “dushobora kuyivana mu magufwa y’inyamaswa nini za kera ubu zitakiriho . . . kandi tugasobanukirwa ibiyiriho. Nanone kubera ko ari nto cyane, ikaba itsindagiye kandi idakeneye ingufu izo ari zo zose kugira ngo ishobore kubika amakuru, kuyimura no kuyibika ntibigoye.” Ese abantu bashobora kubika amakuru kuri ADN? Abashakashatsi bavuze ko ibyo bishoboka.

Abahanga mu bya siyansi bakoze ADN, bashyiramo ubutumwa bwanditse, amafoto n’amajwi, mbese nk’uko wabibika ku kindi gikoresho cyo mu rwego rwa elegitoroniki. Nyuma yaho, abo bashakashatsi bashoboye kuvana kuri ADN amakuru bari babitseho, kandi bayavanaho yose uko yakabaye. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko mu gihe kiri imbere, bashobora kuzakoresha ubwo buryo bagakora ADN ifite garama imwe, ishobora kubika amakuru yajya kuri CD zigera kuri 3.000.000, kandi ayo makuru yose akaba yabikwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana cyangwa mu bihumbi. Ubwo buryo bukoreshejwe, bushobora kubika amakuru yose yo ku isi abitse ku bikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki. Ntibitangaje rero kuba ADN yaragereranyijwe n’“igikoresho cyo mu rwego rwa elegitoroniki kibikwaho amakuru menshi kuruta ibindi.”

Ubitekerezaho iki? Ese iyo ADN ifite ubushobozi bungana butyo bwo kubika amakuru, yabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa yararemwe?