Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri telefoni

Kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri telefoni

 Ubwo butumwa buteye bute?

 Ni ubutumwa ubwo ari bwo bwose buvuga iby’ibitsina mu buryo bweruye, bwoherezwa hakoreshejwe telefoni. Ubwo butumwa bushobora kuba bukubiyemo ubwanditse, amafoto cyangwa videwo. Hari umusore wavuze ati “ibyo ni ibintu byogeye muri iki gihe. Urandika, undi na we akagusubiza, mugatangira no kohererezanya amafoto yerekeye iby’ibitsina.”

 Ni iki gitera abantu kubikora? Hari umuhanga mu by’amategeko watanze ikiganiro mu kinyamakuru, wavuze ko urubyiruko rwumva ko “kugira ifoto y’umuntu ukunda yambaye ubusa kuri telefoni biba bigaragaza ko uri muzima” (The New York Times). Hari n’umwangavu wavuze ati “nabigereranya no gukora imibonano mpuzabitsina wikingiye. N’ubundi kandi, ntibyatuma utwara inda cyangwa ngo wandure indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

 Mu zindi mpamvu urubyiruko rutanga harimo:

  •   Kwiganirira gusa n’uwo wumva ukunze.

  •   Kubera ko hari uba yaboherereje ifoto ibyutsa irari ry’ibitsina, bumva na bo bahatirwa kuyimwoherereza.

 Bugira izihe ngaruka?

 Iyo wohereje ifoto ukoresheje telefoni, ntiba ikiri iyawe. Ntushobora kugena uko iri bukoreshwe, cyangwa ngo ugire icyo ukora ye kwanduza izina ryawe. Hari raporo ku byerekeye ubwo butumwa yatanzwe n’umushakashatsi Amanda Lenhart wo mu kigo cy’ubushakashatsi cyitiriwe Pew, yagize iti “nta kindi gihe kohererezanya ubutumwa buvuga ibintu bidakwiriye abantu bakora no kububika byigeze byoroha nk’uko bimeze ubu.”

 Hari igihe

  •    Umuntu yohererezwa amafoto y’umuntu wambaye ubusa na we akayoherereza incuti ze ngo na zo zihere ijisho.

  •    Abasore bashwana n’abakobwa, bagakwirakwiza amafoto y’abo bakobwa bambaye ubusa kugira ngo babihimureho.

 ESE WARI UBIZI? Akenshi, kohereza amafoto y’abantu bambaye ubusa bifatwa nko konona umwana cyangwa gukwirakwiza porunogarafiya y’abana. Hari n’abana bagiye boherereza abandi ubutumwa buvuga iby’ibitsina, maze bagakurikiranwa mu nkiko.

 Bibiliya ibivugaho iki?

 Bibiliya ivuga ko imibonano mpuzabitsina ikorwa hagati y’abashakanye gusa (Imigani 5:18). Icyakora igaragaza neza uko ibona imikoreshereze y’ibitsina ku bantu batashakanye. Suzuma imirongo ikurikira:

  •   “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe . . ., cyangwa imyifatire iteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu cyangwa amashyengo ateye isoni.”​—Abefeso 5:3, 4.

  •   “Mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira.”​—Abakolosayi 3:5.

 Iyo mirongo ntibuzanya “ubusambanyi” gusa (ni ukuvuga kuryamana n’uwo mutashakanye), ahubwo nanone yamagana “ibikorwa by’umwanda” (ni ukuvuga ibikorwa byose bijyanye n’ubwiyandarike) hamwe n’“irari ry’ibitsina” (atari cya cyifuzo gisanzwe cyo kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye, ahubwo ni irari rishobora gutuma umuntu akora ibibi).

 Ibaze uti:

  •   Ni mu buhe buryo kohererezanya amafoto y’abantu bambaye ubusa ari “ibikorwa by’umwanda”?

  •   Ni mu buhe buryo bibyutsa “irari ry’ibitsina” ridakwiriye?

  •   Kuki icyifuzo cyo kureba ayo mafoto no kuyakwirakwiza ‘cyangiza’?

 Iyi mirongo itanga indi mpamvu ituma umuntu yirinda kohererezanya ayo mafoto.

  •   “Ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi wemewe udakwiriye kugira ipfunwe.”​—2 Timoteyo 2:15.

  •    “Mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana.”​—2 Petero 3:11.

 Iyo mirongo igaragaza akamaro ko kugira imyifatire myiza. Iyo uri indakemwa, ntibiba bikiri ngombwa ko ukomeza guhangayikishwa n’ingaruka z’ibikorwa byawe.​—Abagalatiya 6:7.

 Ibaze uti:

  •    Ndi muntu ki?

  •    Ese nirinda gutesha abandi agaciro?

  •    Ese nshimishwa n’ibintu bibabaza abandi?

  •    Kohererezanya ubu butumwa bishobora gutuma abandi bamfata bate?

  •    Ni mu buhe buryo kohererezanya ubu butumwa bishobora gutuma ababyeyi banjye bantakariza icyizere?

 INKURU Y’IBYABAYE. “Incuti yanjye ifite umuhungu bafitanye ubucuti mu ibanga. Umunsi umwe yoherereje uwo muhungu ifoto ye yambaye ubusa, umuhungu na we amwoherereza indi. Mu gihe kitageze no ku minsi ibiri, se w’uwo mukobwa yarebye ibyari muri telefoni ye. Yaguye kuri ya foto arumirwa! Se yeretse uwo mukobwa ayo mafoto, maze umukobwa yemera ibyabaye byose. Nzi ko yababajwe n’ibyo yakoze, ariko byababaje ababyeyi be kandi birabarakaza cyane. Ntibashobora kongera kumugirira icyizere na busa.

 Dore uko bigenda mu buzima: Kohererezanya ubutumwa nk’ubwo bitesha agaciro ubwohereza n’ubwakiriye. Umukobwa wari ufite incuti y’umuhungu yahoraga imusaba kumwoherereza ubutumwa buvuga iby’ibitsina, yaravuze ati “numvise ibyo asaba biteye ishozi kandi bikojeje isoni.”

 Kubera ko kohererezanya butumwa buvuga iby’ibitsina bishobora kukugiraho ingaruka ndetse n’abandi, kandi bikaba bishobora gutuma ukurikiranwa mu nkiko, byaba byiza ukurikije inama zo muri Bibiliya zikurikira:

  •   “Ujye uhunga irari rya gisore.”​—2 Timoteyo 2:22.

  •   “Utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”​—Zaburi 119:37.

 Icyo wakora?

 Jya ukurikiza inama zo muri Bibiliya mu mibereho yawe. Soma ibyo Janet yavuze, maze uhitemo uburyo wahitamo gukoresha.

 “Umunsi umwe nahuye n’umuhungu duhana nomero za telefoni. Icyumweru kitarashira yansabye kumwoherereza amafoto yanjye nambaye twa twenda tw’imbere bogana.”—Janet.

 Urumva Janet yari kubigenza ate? Ari wowe wari kubigenza ute?

  •  UBURYO BWA 1. Hari igihe wari kwibwira uti ‘ndumva nta cyo bitwaye. Ubundi se nitujyana ku mazi, ntazandeba nambaye utwo twenda bogana?’

  •  UBURYO BWA 2. Hari igihe wari kwibwira uti ‘sinzi icyo ashaka kugeraho. Reka mwoherereze ifoto idakabije kunyambika ubusa maze ndebe uko bigenda.’

  •  UBURYO BWA 3. Hari igihe wari kwibwira uti ‘uyu muhungu nta kindi ashaka uretse kuryamana nanjye. Reka mpite nsiba ubu butumwa anyoherereje.’

 Mbese waba wabonye ko uburyo bwa 3 ari bwo bwiza? N’ubundi kandi Bibiliya igira iti “umunyabwenge abona amakuba aje akayihisha, ariko umuntu udatekereza neza ayirohamo akabyicuza.”​—Imigani 22:3, Good News Translation.

 Uyu mwitozo urerekeza ku kintu gikunze gutuma abantu bohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina n’indi myifatire idakwiriye. Ese utoranya incuti ubyitondeye (Imigani 13:20)? Umukobwa witwa Sarah, yaravuze ati “jya ugirana ubucuti n’abantu uzi neza ko badashobora kwihanganira imyifatire mibi.” Undi mukobwa witwa Delia, yagize icyo abivugaho. Yaravuze ati “bamwe mu bitwa ko ari incuti, aho kugufasha gukomeza kugira imyifatire myiza, bagerageza kuguca intege ngo wiyandarike. Iyo imyifatire yabo ihabanye n’amategeko y’Imana, bagushishikariza kudakora ibikwiriye. None se ibyo ni byo wifuza?”