Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE

Ese amadini ageze ku iherezo

Ese amadini ageze ku iherezo

Mu idini rya Gaffar wo muri Turukiya, bari baramwigishije ko Imana ari ingome kandi ibyo byamubuzaga amahwemo. Umugore we Hediye yatangiye gushidikanya ku idini rye afite imyaka icyenda gusa. Yaravuze ati “nari narigishijwe ko ibiba ku muntu biba byaragenwe n’Imana. Kubera ko nari imfubyi, naribazaga nti ‘ni iki nakoze cyatumye Imana ingira imfubyi?’ Nararaga ndira bugacya. Nagize imyaka 15 narazinutswe idini.”

ESE nawe wigeze kuzinukwa idini? Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine. Mu bihugu byinshi, umubare w’abantu batagira idini uragenda wiyongera. Ibyo bigaragaza ko mu gihe kiri imbere, idini rizaba ritagifite imbaraga. Dore uko byifashe muri bimwe muri ibyo bihugu.

Kuki abantu bava mu madini?

Abantu baragenda bazinukwa idini kubera impamvu zitandukanye. Bamwe bababazwa n’uko amadini ashyigikira urugomo n’iterabwoba. Nanone bababazwa n’ubusambanyi bw’abayobozi b’amadini. Izindi mpamvu zituma barizinukwa harimo:

  • Ubutunzi: Hari ikinyamakuru cyagize kiti “uko umuntu agenda arushaho gukira ni ko agenda areka gushishikazwa n’idini.” Ibyo bigaragara cyane mu bihugu byinshi, aho ubukungu bwiyongereye cyane. John V. C. Nye wigisha iby’ubukungu muri kaminuza, yavuze ko mu bihugu bimwe na bimwe “abantu bafite imibereho myiza iruta iy’abami babayeho mu myaka 200 ishize, kandi ko bagenda barushaho kugira umururumba.”

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Bibiliya yavuze ko mu “minsi y’imperuka,” abantu bari kuzagenda barushaho gukunda amafaranga n’ibinezeza aho gukunda Imana na bagenzi babo (2 Timoteyo 3:1-5). Hari umwanditsi wa Bibiliya wari uzi akaga gaterwa n’ubukire, wabwiye Yehova Imana ati “ntumpe ubukene cyangwa ubukire.” Kuki atifuzaga ubukire cyangwa ubukene? Yakomeje agira ati “kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana.”—Imigani 30:8, 9.

  • Imigenzo n’imyifatire y’abanyamadini: Abantu benshi, cyane cyane abakiri bato, babona ko amadini nta cyo amaze. Abandi bo, bayatakarije icyizere. Umunyamakuru witwa Tim Maguire yagize ati “imyitwarire yaranze amadini mu myaka ibarirwa mu magana ishize, yatumye abantu bayazinukwa kuko babona ko atagishoboye kubatoza imico myiza.”

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Yesu Kristo yatanze umuburo ku birebana n’abigisha b’ibinyoma, agira ati “muzabamenyera ku mbuto zabo. . . . Igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro (Matayo 7:15-18). Mu ‘mbuto zitagira umumaro’ hakubiyemo uburyo abanyapolitiki bashyigikira ibikorwa bisuzuguza Imana, urugero nko kuryamana kw’abahuje igitsina (Yohana 15:19; Abaroma 1:25-27). Nanone hakubiyemo imigenzo idafashije basimbuza inyigisho nziza ziboneka mu Byanditswe (Matayo 15:3, 9). Yesu yaravuze ati “gaburira abana b’intama banjye” (Yohana 21:17). Ariko muri iki gihe, abantu benshi ntibagaburirwa amafunguro meza ava ku Mana; ahubwo barashonje cyane.

  • Abayobozi b’amadini bigwizaho imitungo: Hari ikigo cy’ubushakashatsi cyagaragaje ko abantu benshi batekereza ko amadini ashyira imbere amafaranga. Nanone bamwe mu bayobozi b’amadini biberaho mu iraha, mu gihe abayoboke babo bicira isazi mu jisho. Urugero, mu mugi wo mu Budage, abayoboke b’amadini babona ibyokurya biyushye akuya, mu gihe abasenyeri babo bavugwaho ko ari abaherwe. Ibyo byarakaje Abagatolika benshi bo muri ako gace. Nanone hari ikinyamakuru cyavuze ko kuba muri Nijeriya “abantu bagera kuri miriyoni 100 batungwa n’amafaranga atageze ku iyero rimwe ku munsi (atageze ku 1.000 FRW), naho abapasiteri bakiberaho mu iraha, ari ikibazo giteye inkeke.”—GEO.

    ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Pawulo, umwanditsi wa Bibiliya yagize ati ‘ntiducuruza ijambo ry’Imana’ (2 Abakorinto 2:17). Nubwo Pawulo yari umubwiriza urangwa n’ishyaka mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, yakoraga akazi kamuheshaga amafaranga kugira ngo atabera abandi umutwaro (Ibyakozwe 20:34). Yakurikizaga itegeko rya Yesu rigira riti “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.”—Matayo 10:7, 8.

Abahamya ba Yehova ntibagurisha ibitabo byabo cyangwa ngo bace amafaranga abo bigisha Bibiliya, kuko bakurikiza iryo tegeko rya Yesu. Nanone ntibatanga icya cumi cyangwa ngo bakusanye amaturo mu gihe cy’amateraniro. Amafaranga bakoresha aturuka mu mpano zitangwa ku bushake, kandi ntatangwa mu ruhame.—Matayo 6:2, 3.

Kuva mu madini byari byarahanuwe

Mu myaka ishize, nta watekerezaga ko amadini yari kuzahura n’ibibazo nk’ibyo afite muri iki gihe. Ariko Imana yo yabibonye mbere kandi yabimenyesheje abantu ikoresheje Bibiliya. Amadini yose yatandukiriye amahame y’Imana yagereranyijwe n’indaya cyangwa “Babuloni ikomeye.”—Ibyahishuwe 17:1, 5.

Kuba amadini y’ikinyoma agereranywa n’indaya birakwiriye, kuko yagiye afasha abayobozi gufata ubutegetsi no kwigwizaho imitungo, nubwo avuga ko yubaha Imana. Mu Byahishuwe 18:9 havuga ko “abami bo mu isi basambanaga na yo.” Iryo zina “Babuloni” na ryo rirakwiriye, kuko inyigisho zo mu madini menshi y’ikinyoma n’imihango yayo, ikomoka mu mugi wa kera wa Babuloni wari wiganjemo idini ry’ikinyoma n’imiziririzo itandukanye. Muri izo nyigisho harimo ivuga ko ubugingo budapfa, iy’ubutatu n’ubupfumu. *Yesaya 47:1, 8-11.

Babuloni yaguye igihe amazi y’uruzi rwa Ufurate yari ayikikije “yakamaga.” Ibyo byatumye ingabo z’Abamedi n’Abaperesi zifata uwo mugi (Yeremiya 50:1, 2, 38). Mu ijoro rimwe gusa izo ngabo zari zimaze kuwigarurira.—Daniyeli 5:7, 28, 30.

Nanone Babuloni Ikomeye “yicaye ku mazi menshi.” Bibiliya ivuga ko ayo mazi agereranya ‘amoko y’abantu n’imbaga y’abantu’ babarirwa muri za miriyoni bashyigikiye idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:1, 15). Nanone igaragaza ko ayo mazi y’ikigereranyo yari kuzakama, ibyo bikaba bigaragaza ko Babuloni iri hafi kurimbuka kandi ko izarimburwa mu kanya nk’ako guhumbya (Ibyahishuwe 16:12; 18:8). Ariko se izarimburwa na nde? Abanyapolitiki bayikunda muri iki gihe ni bo bazayihindukirana bayirimbure, bayisahure kandi barye inyama zayo.—Ibyahishuwe 17:16, 17. *

Amazi yari akikije Babuloni yagendaga akama, agereranya uko abantu bagenda bava muri Babuloni Ikomeye

“Nimuyisohokemo”

Kubera ko Babuloni igiye kuzakanirwa uruyikwiye, Imana y’urukundo yatanze umuburo ugira uti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka guhabwa ku byago byayo” (Ibyahishuwe 18:4). Uwo muburo Imana yatanze ugenewe abantu bameze nka Gaffar na Hediye twigeze kuvuga. Abo bantu bifuza kwemerwa n’Imana kandi bazinutswe amadini bitewe n’inyigisho zayo ziyobya.

Gaffar atariga Bibiliya, yumviraga Imana bitewe no kuyitinya. Yagize ati “nahumurijwe no kumenya ko Yehova ari Imana y’urukundo, kandi ko ashaka ko tumwumvira tubitewe n’uko tumukunda (1 Yohana 4:8; 5:3). Hediye amaze kumenya ko Imana atari yo yamugize imfubyi, kandi ko ibyamubayeho itari yarabigennye mbere y’igihe, yumvise aruhutse. Yahumurijwe n’imirongo yo muri Bibiliya, urugero nk’uwo muri Yakobo 1:13, uvuga ko Imana itagerageresha abantu ibibi. Hediye na Gaffar bamenye ukuri ko muri Bibiliya, maze basohoka muri “Babuloni.”—Yohana 17:17.

Babuloni nirimburwa, abazarokoka ni abumviye Imana bakayisohokamo kugira ngo ‘basenge Data mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:23). Abantu nk’abo bafite ibyiringiro byo kuzabaho igihe isi izaba ‘yuzuye ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.’—Yesaya 11:9.

Koko rero, idini ry’ikinyoma rizaranduranwa n’imizi yaryo kuko “Imana idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Icyakora abasenga Imana by’ukuri, bazatunga batunganirwe iteka ryose.

^ par. 16 Niba wifuza ibindi bisobanuro bishingiye kuri Bibiliya ku birebana n’imico y’Imana, Babuloni Ikomeye, imimerere abapfuye barimo hamwe n’ubupfumu, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Nanone kiboneka kuri www.dan124.com/rw.

^ par. 18 Reba ingingo igira iti “Icyo Bibiliya ibivugaho—Imperuka y’isi, iri muri iyi gazeti.