Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Imperuka y’isi

Imperuka y’isi

Muri 1 Yohana 2:17 hagira hati “isi irashirana n’irari ryayo.” None se “isi” ivugwa muri uwo murongo ni iyihe? Izashira ryari kandi se izashira ite?

“Isi” izashira ni iyihe?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Kubera ko isi ivugwa muri uwo murongo ifite ‘irari’ rituma itemerwa n’Imana, birumvikana ko atari umubumbe w’isi. Ahubwo ni abantu basuzugura Imana, bakigira abanzi bayo (Yakobo 4:4). Abo bantu “bazahabwa igihano gihuje n’urubanza baciriwe rwo kurimbuka iteka ryose” (2 Abatesalonike 1:7-9). Ku rundi ruhande, abantu bumvira Yesu Kristo ‘ntibabe ab’isi,’ bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Yohana 15:19.

Umurongo wo muri 1 Yohana 2:17 usoza ugira uti “ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.” Ni koko, ukora ibyo Imana ishaka afite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, nk’uko bivugwa muri Zaburi 37:29 hagira hati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”

“Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi. Iyo umuntu akunda isi, gukunda Data ntibiba biri muri we.”1 Yohana 2:15.

Iyo si izashira ite?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Imperuka y’isi izabaho mu byiciro bibiri. Mbere na mbere, Imana izarimbura amadini y’ibinyoma agereranywa n’indaya yitwa “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 17:1-5; 18:8). Nubwo ayo madini avuga ko akorera Imana, yagiye yivanga muri politiki. Nyamara abayobozi b’abanyapolitiki ni bo bazayahindukirana bayarimbure. Bibiliya igira iti ‘bazanga iyo ndaya bayicuze bayambike ubusa, barye inyama zayo, kandi bazayitwika ikongoke.’—Ibyahishuwe 17:16.

Hanyuma, Imana na yo izahindukirana abo bayobozi ari bo ‘bami bo mu isi yose ituwe’ n’abandi bantu babi. Abo bose bazarimburwa mu “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Iyo ntambara nanone yitwa “Harimagedoni.”—Ibyahishuwe 16:14, 16.

“Nimushake Yehova mwa bicisha bugufi bo mu isi mwe . . . Mushake gukiranuka, mushake kwicisha bugufi. Ahari mwazahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova.”Zefaniya 2:3.

Isi izashira ryari?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Isi izashira igihe abantu bazaba bamaze kuburirwa mu buryo buhagije, binyuriye ku murimo ukorwa ku isi hose wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ubwo bwami ni bwo buzasimbura ubutegetsi bw’abantu (Daniyeli 7:13, 14). Yesu Kristo yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Uwo murimo wo kubwiriza werekana ubutabera n’impuhwe by’Imana, kandi ni kimwe mu ‘bimenyetso’ biranga iminsi y’imperuka. Muri ibyo bimenyetso harimo nanone intambara zishyamiranya ibihugu bitandukanye, imitingito, inzara n’ibyorezo by’indwara.—Matayo 24:3; Luka 21:10, 11.

Nanone Bibiliya yahanuye uko imibanire y’abantu yari kuzaba imeze mu “minsi y’imperuka”. Yagize iti “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . batumvira ababyeyi, . . . batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, . . . bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.” *2 Timoteyo 3:1-5.

Vuba aha, iyi si mbi ‘izashira.’—1 Yohana 2:17

Ibyo bimenyetso byose byatangiye kugaragara mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose yo mu mwaka wa 1914. Kuva muri uwo mwaka, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa ku isi hose. Abahamya ba Yehova bishimira cyane kugira uruhare muri uwo murimo. Ni yo mpamvu igazeti yabo y’ibanze yitwa Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova.

“Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”Matayo 25:13.

^ par. 14 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.dan124.com/rw.