Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IBYISHIMO

Kubabarira

Kubabarira

“NKIRI UMWANA NTA KINDI NUMVAGA IWACU URETSE IBITUTSI N’INDURU.” Byavuzwe n’umugore witwa Patricia. Yakomeje agira ati: “Sinatojwe kubabarira. Maze no gukura, iyo umuntu yandakazaga nabitindagaho, nkamara iminsi myinshi ntasinzira.” Biragaragara rero ko umuntu uhorana uburakari n’inzika atagira ibyishimo n’amagara mazima. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu batababarira bashobora . . .

  • Kuba mu bwigunge bitewe no kugira umujinya no kwigira abarakare bigatuma batabana neza n’abandi

  • Kurakazwa n’ubusa, bagahangayika cyangwa bakarwara ihungabana

  • Kwibanda ku ikosa bakorewe bigatuma batagira ibyishimo

  • Kumva badafite amahoro bitewe n’uko baba bazi ko bagombye kubabarira ariko ntibabikore

  • Guhorana imihangayiko, bakarwara indwara y’umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, rubagimpande no guhorana umutwe udakira *

KUBABARIRA NI IKI? Kubabarira ni ukudakomeza kurakarira uwagukoshereje, ntumurware inzika kandi ntushake kwihorera. Ibyo ntibisobanura kwihanganira ibibi ngo tubifate nk’aho nta cyabaye. Ahubwo bisaba kubitekerezaho, ukiyemeza gukomeza kubana amahoro n’uwagukoshereje.

Nanone kubabarira bigaragaza ko twishyira mu mwanya w’abandi. Umuntu ubabarira aba asobanukiwe ko twese ducumura, haba mu byo tuvuga no mu byo dukora (Abaroma 3:23). Bibiliya igaragaza ko ibyo ari ukuri igira iti: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”—Abakolosayi 3:13.

Biragaragara rero ko kubabarira ari umuco w’ingenzi ugaragaza urukundo, “kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Abakolosayi 3:14). Urubuga rwa Mayo Clinic ruvuga ko kubabarira . . .

  • Bituma umuntu abana neza n’uwamukoshereje, akamugirira impuhwe kandi akishyira mu mwanya we

  • Bituma umuntu atuza kandi agakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza

  • Bigabanya imihangayiko n’amakimbirane

  • Bituma umuntu yirinda indwara z’ihungabana

JYA WIBABARIRA. Hari ikinyamakuru kivuga ko kwibabarira “bishobora kugorana cyane,” ariko ko “bituma umuntu agira amagara mazima.” Ni iki cyagufasha kwibabarira?

  • Uge wiyakira umenye ko udatunganye kandi ko ukora amakosa nk’abandi bose.​—Umubwiriza 7:20

  • Jya uvana isomo ku makosa yawe, wirinde kuyasubira

  • Jya wihangana kandi ntukumve ko inenge ufite zizahita zishira ako kanya.​—Abefeso 4:23, 24

  • Jya ushaka inshuti zigutera inkunga, zikugaragariza ineza ariko nanone zikubwiza ukuri.​—Imigani 13:20

  • Nubabaza umuntu ntukaruhanye, ahubwo uge uhita usaba imbabazi. Iyo wiyunze n’uwo wakoshereje, ugira amahoro yo mu mutima.​—Matayo 5:23, 24

AMAHAME YA BIBILIYA AGIRA AKAMARO

Patricia twavuze tugitangira yize Bibiliya maze yitoza kubabarira. Yaranditse ati: “Numva narabohotse kuko ntakigira uburakari. Sinkibabara kandi sinkibabaza abandi. Amahame yo muri Bibiliya atwizeza ko Imana idukunda kandi ko itwifuriza ibyiza.”

Umugabo witwa Ron yaravuze ati: “Sinshobora gutegeka abandi ibyo batekereza n’ibyo bakora. Ariko nshobora gutegeka ibitekerezo byange n’ibikorwa byange. Ubwo rero, nagombaga kwikuramo inzika kugira ngo ngire amahoro. Nabonye ko ntashobora kugira amahoro mfite n’inzika. Ubu mfite umutimanama ukeye.”

^ par. 8 Aho byavuye: Urubuga rwa interineti rwa Mayo Clinic n’urwa Johns Hopkins Medicine n’ikinyamakuru kitwa Social Psychiatry and Psychiatric Epidemiology.