Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IBYISHIMO

Kugira intego mu buzima

Kugira intego mu buzima

ABANTU BAFITE UBUSHOBOZI BUHAMBAYE: BARANDIKA, BARASHUSHANYA, BARAHANGA, KANDI BIBAZA IBIBAZO BIKOMEYE NK’IBI: Kuki ijuru n’isi biriho? Twabayeho dute? Intego y’ubuzima ni iyihe? Igihe kizaza kiduhishiye iki?

Hari abantu batinya kwibaza ibyo bibazo kuko bumva ko biturenze. Hari n’abumva ko atari ngombwa kwibaza ibyo bibazo kuko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize. Umwarimu wigisha amateka n’ibinyabuzima witwa William Provine yaravuze ati: “Nta mana zibaho, nta n’intego. Nta mahame agenga umuco abaho n’ubuzima nta ntego bufite.”

Icyakora, hari abandi bumva ko tutagomba guterera iyo. Babona ko ijuru n’isi biyoborwa n’amategeko ahamye kandi asobanutse neza. Batangazwa n’ukuntu ibintu byose byo mu isanzure bikoranywe ubuhanga buhambaye, ku buryo n’abantu babyigana mu byo bakora. Ibyo bibereka ko hari uwabihanze w’umuhanga.

Ibyo byatumye bamwe mu bahoze bemera ubwihindurize bahindura uko babonaga ibintu. Reka turebe ingero ebyiri.

INZOBERE MU KUVURA UBWONKO YITWA ALEXEI MARNOV. Yaravuze ati: “Ku ishuri batwigishaga ko nta Mana ibaho kandi ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize. Babonaga ko umuntu wese wemeraga Imana abiterwa n’ubujiji.” Icyakora, mu mwaka wa 1990, yatangiye guhindura uko yabonaga ibintu.

Yaravuze ati: “Buri gihe nifuzaga gusobanukirwa uko ibintu bikora, urugero nk’imikorere y’ubwonko bw’umuntu. Hari abavuga ko urwo rugingo ari rwo rufite imikorere ihambaye kurusha ibindi bintu byose bizwi. Ariko se ubwonko bwabereyeho gusa kudufasha kugira ubumenyi n’ubuhanga ubundi bugapfa? Ibyo numvaga bidahuje n’ubwenge. Ni yo mpamvu natangiye kwibaza nti: ‘Kuki turiho? Intego y’ubuzima ni iyihe?’ Maze kubitekerezaho nitonze nasanze burya hariho Umuremyi.”

Alexei yatangiye gusuzuma Bibiliya kugira ngo amenye intego y’ubuzima. Nyuma yaho, umugore we w’umuganga kandi utaremeraga ko Imana ibaho, na we yatangiye kwiga Bibiliya. Icyakora yayigaga agamije kwereka umugabo we ko yibeshye. Ariko ubu bombi bemera Imana kandi basobanukiwe umugambi ifitiye abantu uvugwa muri Bibiliya.

DOGITERI HUABI YIN. Huabi Yin yize fiziki kandi yamaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi ku zuba. Yaravuze ati: “Iyo dukora ubushakashatsi ku bintu kamere dusanga bifite amategeko ahamye abigenga, agatuma bigira gahunda yo mu rwego rwo hejuru. Naribazaga nti: ‘Ayo mategeko yavuye he? Niba umuriro uyu usanzwe ugira umuntu uwucana, ni nde ucana umuriro wo mu zuba?’ Byageze aho mbona ko amagambo ya mbere yo muri Bibiliya ari yo atanga igisubizo gihuje n’ubwenge. Agira ati: ‘Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.’”—Intangiriro 1:1.

Ni byo koko siyansi yashubije ibibazo byinshi, urugero nk’ibi: Ubwonko bukora bute? Izuba ritanga rite ubushyuhe n’urumuri? Icyakora Alexei na Huabi biboneye ko Bibiliya isubiza ibindi bibazo byinshi, urugero nk’ibi: Kuki isanzure ry’ikirere ririho? Kuki rifite amategeko arigenga? Kuki turiho?

Bibiliya ivuga impamvu isi yaremwe, igira iti: ‘Imana ntiyayiremeye ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Biragaragara ko Imana ifitiye iyi si umugambi, kandi nk’uko turi bubibone mu ngingo ikurikira, uwo mugambi ufitanye isano n’ibyiringiro byacu by’igihe kizaza.