Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IBYISHIMO

Kunyurwa no kugira ubuntu

Kunyurwa no kugira ubuntu

ABANTU BAKUNDA KUVUGA KO IBYISHIMO NO KUGIRA ICYO UGERAHO BIPIMIRWA KU BYO UMUNTU ATUNZE. Ibyo bituma abantu benshi bakora ubutaruhuka kugira ngo babone amafaranga menshi. Ariko se koko, kugira amafaranga no gutunga ibya mirenge ni byo bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri? Ni iki ubushakashatsi bwagaragaje?

Hari ikinyamakuru cyavuze ko iyo umuntu amaze kubona ibintu by’ibanze akenera mu buzima, kugira amafaranga menshi bidatuma arushaho kugira ibyishimo. Kugira amafaranga si cyo kibazo. Ahubwo nk’uko ikindi kinyamakuru cyabivuze, “guhatana uyashaka ni byo bituma umuntu abura ibyishimo.” Ibyo bihuje n’inama iboneka muri Bibiliya, imaze imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri itanzwe, ivuga ko ‘gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose, kandi ko hari abantu bayararikiye bakihandisha imibabaro myinshi ahantu hose’ (1 Timoteyo 6:9, 10). Iyo mibabaro ni iyihe?

GUHANGAYIKA NO KUBURA IBITOTSI KUBERA UBUTUNZI. “Ibitotsi by’umugaragu bimugwa neza nubwo yarya duke cyangwa byinshi, ariko ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira.”—Umubwiriza 5:12.

KUMANJIRWA BITEWE N’UKO IBYO WARI WITEZE BITABONETSE. Ibyo bishobora guterwa n’uko nta wuhaga amafaranga. “Ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu” (Umubwiriza 5:10). Nanone, inyota y’ifaranga ishobora gutuma umuntu yirengagiza ibintu by’ingenzi byatuma agira ibyishimo, urugero nko kumarana igihe n’umuryango we hamwe n’inshuti cyangwa gukorera Imana.

KUGIRA AGAHINDA MU GIHE IBYO WASHOYE BIHOMBYE CYANGWA IFARANGA RIGATA AGACIRO. “Ntukirushye ushaka ubutunzi, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Mbese wigeze uburabukwa kandi nta buriho? Dore bwitera amababa nk’aya kagoma maze bukaguruka.”—Imigani 23:4, 5.

IMICO YATUMA UGIRA IBYISHIMO

KUNYURWA. “Nta cyo twazanye mu isi, kandi nta n’icyo dushobora kuyivanamo. Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Timoteyo 6:7, 8). Ubusanzwe abantu banyurwa ntibahora binubira uko babayeho kandi ibyo bibarinda kurarikira. Nanone, birinda imihangayiko itari ngombwa kuko batifuza ibyo badashobora kubona.

KUGIRA UBUNTU. “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Abantu bagira ubuntu bagira ibyishimo kuko batuma abandi bishima, kabone n’iyo nta kindi baba bafite batanga uretse igihe cyabo n’imbaraga zabo. Akenshi ibyo bituma babona ibyo amafaranga adashobora kugura, urugero nk’urukundo, icyubahiro n’inshuti nyakuri zibitura ibyo bakoze.—Luka 6:38.

GUKUNDA ABANTU KURUTA IBINTU. “Ibyiza ni ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo kuruta kugaburirwa ikimasa cy’umushishe mu rwango” (Imigani 15:17). Uyu murongo usobanura iki? Kubana neza n’abandi ni byo by’ingenzi kuruta ubutunzi, kandi nk’uko turi buze kubibona ntidushobora kugira ibyishimo tudafite urukundo.

Umugore wo muri Amerika y’Epfo witwa Sabina yabonye akamaro k’amahame yo muri Bibiliya. Umugabo we yaramutaye, asigara ahatana no gushaka ibimutunga we n’abakobwa be babiri. Yakoraga ahantu habiri kandi buri munsi yabyukaga saa kumi za mu gitondo. Nubwo kubona umwanya bitari bimworoheye, yatangiye kwiga Bibiliya. Byamugiriye akahe kamaro?

Ntibyatumye amafaranga yabonaga yiyongera, ariko byatumye ahindura uko yabonaga ibintu. Urugero, yagize ibyishimo biterwa no kwiga Ijambo ry’Imana (Matayo 5:3). Yabonye inshuti nyakuri muri bagenzi be bahuje ukwizera. Nanone yagize ibyishimo kuko yatangiye kugeza ku bandi ibyo yigaga.

Bibiliya ivuga ko “ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo” (Matayo 11:19). Ubwo rero, byaragaragaye ko kunyurwa, kugira ubuntu no gukunda abantu kuruta ibintu, ari byo bituma tugira ibyishimo nyakuri.