Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Gushyira amafoto kuri interineti

Gushyira amafoto kuri interineti

 Reka tuvuge ko wagiye gutembera kandi ko ushaka kubwira inshuti zawe uko byagenze. Wabikora ute? Ese

  1.   uzaboherereza amabaruwa?

  2.   uzabandikira imeri?

  3.   uzashyira amafoto yawe kuri interineti?

 Igihe sogokuru na nyogokuru bawe bari bafite imyaka nk’iyo ufite, birashoboka ko uburyo bwa “1” ari bwo bwonyine bwabagaho.

 Igihe ababyeyi bawe bari bafite imyaka nk’iyo ufite, uburyo bwa “2” bushobora kuba bwari bwaratangiye gukoreshwa.

 Muri iki gihe, abakiri bato benshi bahitamo uburyo bwa “3.” Ese nawe ni uko? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo iragufasha kwirinda ibibazo ushobora guhura nabyo.

 Kuki byaba byiza?

 Birihuta. “Iyo natembereye cyangwa nkasohokana n’inshuti zange, nshobora guhita nereka abandi uko byagenze nkibyibuka neza.”​—Melanie.

 Biroroha. “Biba byoroshye kureba amafoto abandi bashyize kuri interineti ugahita umenya amakuru yabo, aho gusoma imeri bakoherereje.”​—Jordan.

 Biguhuza n’abandi. “Hari inshuti zange na bamwe mu bagize umuryango wange batuye kure. Iyo bashyize amafoto kuri interineti nkayareba, biba bimeze nk’aho twahuye imbonankubone.”​—Karen.

 Kuki byaba bibi?

 Ushobora kwishyira mu kaga. Niba kamera yawe yerekana aho uherereye, amafoto ushyira kuri interineti aba ashobora gutanga amakuru utashakaga gutanga. Hari urubuga rwa interineti rwavuze ruti: “amafoto yerekana aho uherereye ashobora gutuma abantu bafite imigambi mibisha bamenya aho uri.”​—Urubuga rwa Digital Trends.

 Hari abagizi ba nabi baba bashaka kumenya aho utari. Urubuga rwa Digital Trends rwatanze urugero rw’abantu batatu basahuye ingo 18. Urwo rubuga rwavuze ko abo bajura bari bamenye ko ba nyir’ingo batariyo babimenyeye kuri interineti. Bakurikiranye gahunda z’abatuye muri izo ngo, maze bacunga badahari baza kubiba. Icyo gihe batwaye ibintu bifite agaciro k’amadorari ya Amerika 100.000.

 Ushobora kureba ibintu bidakwiriye. Hari abantu batagira isoni zo gushyira kuri interineti amafoto adakwiriye. Umwangavu witwa Sarah yagize ati: “iyo wogoga urubuga rwa interineti rw’umuntu utazi, ushobora guhura n’akaga. Ni kimwe no kujya ahantu utazi utitwaje ikarita. Akenshi,wisanga wageze aho utifuzaga kuba uri.”

 Ushobora kuhatakariza igihe. Hari umugore witwa Yolanda wavuze ati: “biba byoroshye gutwarwa, ugakomeza kureba amafoto abantu bashyize kuri interineti no gusoma ibyo abandi bayavuzeho. Ushobora kugera n’aho uhora ureba kuri terefoni yawe buri kanya kugira ngo ubone ibiheruka kujyaho.”

Ugomba kumenya kwifata niba ufite urubuga rwa interineti ushyiraho amafoto

 Umwangavu witwa Samantha nawe ni uko abibona. Yagize ati: “mbanza kwishyiriraho igihe ntarengwa ndi bumare ku mbuga abantu bashyiraho amafoto. Biba bisaba kumenya kwifata mu gihe umuntu agiye gufungura urubuga rwa interineti bashyiraho amafoto.”

 Ni iki wakora?

  •   Iyemeze kwirinda ibintu bidakwiriye. Bibiliya igira iti: ‘Sinzashyira imbere y’amaso yanjye ikintu cyose kitagira umumaro.’​—Zaburi 101:3.

     “Nkunda kureba ibyo abantu nkurikira baba bashyize kuri interineti, iyo bashyizeho ibintu bidakwiriye ndeka kubakurikira.”​—Steven.

  •   Irinde kugirana imishyikirano n’abantu mudahuje amahame, kubera ko bashobora kukugiraho ingaruka. Bibiliya igira iti: “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”​—1 Abakorinto 15:33.

     “Ntukarebe amafoto ngo ni uko gusa akunzwe n’abantu benshi. Iyo urebye amafoto nk’ayo, wisanga warebye ibitagira umumaro, biteye isoni kandi bidakwiriye.”​—Jessica.

  •   Jya ugena igihe uzajya umara ureba amafoto kuri interineti n’inshuro uzajya ushyiraho amafoto. Bibiliya igira iti: ‘mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye.’​—Abefeso 5:​15, 16.

     “Narekeye gukurikira abantu bashyiraho amafoto menshi. Hari nk’igihe umuntu ajya ku mazi, agashyira kuri interineti amafoto nka 20 icyarimwe. Ayo aba ari menshi cyane kandi atwara igihe kirekire.”​—Rebekah.

  •   Jya ushyiraho amafoto atagaragaza ko wiyemera cyane. Intumwa Pawulo yaravuze ati: ‘ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza’ (Abaroma 12:3). Ntukibwire ko inshuti zawe zizatwarwa n’amafoto yawe cyangwa ngo zikunde ibyo ukora buri gihe.

     “Hari abantu bahora bashyira kuri interineti amafoto bagaragaramo. Nge mbona ko niba turi inshuti, mba nzi neza isura yawe, ubwo rero ntabwo mba nkeneye ko uyinyibutsa buri gihe!”​—Allison.