Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nahitamo nte umuntu nakwigana wambera urugero rwiza?

Nahitamo nte umuntu nakwigana wambera urugero rwiza?

 “Iyo nahuraga n’ikibazo ku ishuri, natekerezaga ku muntu nkunda wahuye n’icyo kibazo. Hanyuma nageragezaga kumwigana. Kugira umuntu ufatiraho urugero bigufasha guhangana n’ibibazo.”—Haley.

 Kugira umuntu ufatiraho urugero bishobora gutuma wirinda ibibazo kandi bikagufasha kugera ku ntego zawe. Ubwo rero ugomba guhitamo neza.

 Kuki ugomba gushishoza mbere yo guhitamo?

  •   Abo uhitamo kwigana bashobora gutuma ukora ibyiza cyangwa ibibi.

     Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kurebera ku bantu b’intangarugero, igira iti: ‘mutekereze ku ngaruka nziza z’imyifatire yabo, mwigane ukwizera kwabo.’—Abaheburayo 13:7.

     Inama: Kubera ko abo uhitamo kwigana bashobora kugira ingaruka ku myifatire yawe, ikaba myiza cyangwa mibi, jya uhitamo abantu bafite imico myiza aho guhitamo abantu b’ibyamamare cyangwa abo mungana gusa.

     “Umuvandimwe witwa Adam namwigiyeho byinshi, haba mu myifatire n’uko yabonaga ibintu. Ntangazwa n’uko nibuka ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga. Ntashobora kwiyumvisha ukuntu yamfashije.”—Colin.

  •   Abo uhitamo kwigana bashobora kugira ingaruka ku byo utekereza n’uko wiyumva.

     Bibiliya igira iti: “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”—1 Abakorinto 15:33.

     Inama: Mu gihe uhitamo umuntu wifuza kwigana ntugahitemo uhereye ku isura, ahubwo ujye uhitamo umuntu ufite imico myiza. Ibyo byatuma uticuza nyuma yaho.

     “Iyo uhora wigereranya n’abantu bafite igikundiro, bituma wumva nta cyo umaze kandi ko uri mubi. Bishobora gutuma nta kindi witaho uretse uko ugaragara.”—Tamara.

     Bitekerezeho: Ni iyihe mitego ushobora guhura na yo uramutse uhisemo kwigana abantu b’ibyamamare?

  •   Abo uhitamo kwigana bashobora gutuma ugera ku ntego zawe cyangwa ntuzigereho.

     Bibiliya igira iti: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”—Imigani 13:20.

     Inama: Jya uhitamo abantu bafite imico myiza wifuza kwigana. Uko ugenda ubitegereza ni ko ugenda umenya icyo wakora ngo ugere ku ntego yawe.

     “Aho kwishyiriraho intego zidasobanutse, urugero nko kuvuga ngo: ‘Ndashaka kuba umuntu wita ku bintu,’ ujye uvuga uti: ‘Ndashaka kuba umuntu wita ku bintu nka Jane. Yubahiriza igihe kandi inshingano bamuhaye azisohoza neza.’”—Miriam.

     Umwanzuro: Iyo uhisemo neza umuntu wifuza kwigana, bituma uba uwo ushaka kuba we.

Kugira umuntu wigana byagufasha kugera ku ntego zawe bitakugoye.

 Uko wahitamo

 Dore uko wahitamo umuntu wakwigana.

  1.   Ushobora guhitamo umuco wifuza kugira, hanyuma ukareba umuntu ukunda uwufite.

  2.   Ushobora guhitamo umuntu ukunda maze ukareba umuco afite wifuza kwigana.

 Urupapuro rw’umwitozo ruri kumwe n’iyi ngingo rwabigufashamo.

 Mu bantu ushobora kwigana harimo:

  •  Abo mungana. “Incuti yanjye magara ni we muntu nifuza kwigana. Ahora yiteguye kwita ku bandi. Nubwo muruta, mubonamo imico myiza ntafite, bigatuma nifuza kumwigana.”—Miriam.

  •  Abantu bakuru. Bashobora kuba ababyeyi bawe cyangwa undi muntu muhuje ukwizera. “Ababyeyi bange ni bo nifuza kwigana. Bafite imico myiza cyane. Nubwo njya mbona amakosa bakora, mbona ari indahemuka. Nifuza ko ningira imyaka nk’iyo bafite, nange abantu bazajya bavuga ko mfite imico myiza nk’iyo ababyeyi banjye bafite.”—Annette.

  •  Abantu bavugwa muri Bibiliya. “Hari abantu bavugwa muri Bibiliya nahisemo kwigana. Abo ni Timoteyo, Rusi, Yobu, Petero n’agakobwa gato ka k’Isirayeli. Mfite impamvu nahisemo buri wese muri bo. Uko ndushaho kumenya byinshi ku bantu bavugwa muri Bibiliya, ni na ko ndushaho kumva ko babayeho koko. Nakunze inkuru zivugwa mu gitabo Twigane ukwizera kwabo n’iziboneka mu mibumbe ibiri y’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo ahanditse ngo ‘Abo wafatiraho urugero.’”—Melinda.

 Inama: Ntugahitemo umuntu umwe gusa ngo abe ari we wigana. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati: “mukomeze kurebera ku bantu bagenda mu buryo buhuje n’urugero twatanze muri mwe.”—Abafilipi 3:17.

 Ese wari ubizi? Ushobora kubera undi muntu ikitegererezo na we akakwigana! Bibiliya igira iti: “ubere icyitegererezo abizerwa mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa.”—1 Timoteyo 4:12.

 “Nubwo haba hari indi mico wifuza kugira, ntibikakubuze gufasha abandi. Ntuba uzi ukwitegereza uwo ari we, kandi ntushobora kwiyumvisha ukuntu ibyo uvuga bishobora gufasha abandi.”—Kiana.