Egera Yehova

Imana igusaba kuyegera. Iki gitabo cyifashisha Bibiliya kikakweraka uko wabigeraho.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ushobora kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana kandi ntiyigere izamo agatotsi.

IGICE CYA 1

“Iyi Ni Yo Mana Yacu”

Kuki Mose yabajije izina ry’Imana kandi yari asanzwe arizi

IGICE CYA 2

Mbese Koko, Ushobora ‘Kwegera Imana’?

Yehova Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi adusaba kuba incuti ze kandi atwizeza ko bishoboka.

IGICE CYA 3

‘Uwiteka Ni Uwera, Ni Uwera, Ni Uwera’

Kuki Bibiliya ivuga ko kwera bifitanye isano n’ubwiza?

IGICE CYA 4

“Yehova . . . Afite Imbaraga Nyinshi”

Ese imbaraga Imana ifite zagombye gutuma tuyitinya? Igisubizo ni yego na oya.

IGICE CYA 5

Imbaraga zo Kurema z’‘Uwaremye Ijuru n’Isi’

Kuva ku zuba ritangaje kugera ku kanyoni gato cyane kitwa colibris, byose bigaragaza ko ibyo Imana yaremye bishobora kutwigisha ikintu cy’ingenzi kuri yo.

IGICE CYA 6

Imbaraga zo Kurimbura Zifitwe n’‘Uwiteka, Intwari mu Ntambara’

Ni mu buhe buryo “Imana y’amahoro” irwana intambara?

IGICE CYA 7

Imbaraga zo Kurinda z’‘Imana, Yo Buhungiro Bwacu’

Imana irinda abagaragu bayo mu buryo bubiri, ariko bumwe muri bwo ni bwo bw’ingenzi cyane.

IGICE CYA 8

Imbaraga zo Gusubiza Ibintu mu Buryo​—Yehova Azazigaragaza ‘Ahindura Byose Bishya’

Yehova yongeye gushyiraho ugusenga kutanduye. Ni iki kindi azakora mu gihe kiri imbere?

IGICE CYA 9

‘Kristo, Imbaraga z’Imana’

Ibitangaza bya Yesu Kristo n’inyigisho ze bigaragaza iki kuri Yehova?

IGICE CYA 10

“Mwigane Imana” mu Bihereranye n’Uko Mukoresha Ububasha Bwanyu

Ushobora kuba ufite ububasha bwinshi nk’uko wabibonye, ariko se wabukoresha ute mu buryo bukwiriye?

IGICE CYA 11

“Inzira Ze Zose Zirangwa n’Ubutabera”

Ni mu buhe buryo ubutabera bw’Imana ari umuco utuma tumwegera?

IGICE CYA 12

Mbese, “Imana Irakiranirwa?”

Niba Yehova yanga akarengane, kuki kogeye mu isi?

IGICE CYA 13

‘Amategeko y’Uwiteka Aratunganye’

Ni mu buhe buryo amategeko yimakaza urukundo?

IGICE CYA 14

Yehova Yatanze ‘Incungu [ku bwa] Benshi’

Inyigisho yoroshye kumva ariko yimbitse, ishobora kugufasha kwegera Imana.

IGICE CYA 15

Yesu ‘Azashyira Ubutabera mu Isi’

Ni mu buhe buryo Yesu yaharaniye ubutabera mu gihe cyashize? Muri iki gihe abikora ate? Kandi se ni mu buhe buryo azashyira ubutabera mu isimu gihe kizaza?

IGICE CYA 16

‘Kora Ibyo Gukiranuka’ Ugendana n’Imana

Kuki Yesu yatanze umuburo ugira uti “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa”?

IGICE CYA 17

‘Mbega Uburyo Ubwenge bw’Imana Butagira Akagero!’

Kuki ubwenge bw’Imana buhambaye ku buryo buza mbere y’ubumenyi n’ubushishozi bwayo?

IGICE CYA 18

Ubwenge Buboneka mu ‘Ijambo ry’Imana’

Kuki Imana yemeye ko abantu ari bo bandika Bibiliya aho kubishinga abamarayika cyangwa se ngo abe ari yo iyandika?

IGICE CYA 19

“Ubwenge bw’Imana mu Ibanga Ryera”

Ni irihe banga Imana yari yarahishe none ubu ikaba yararihishuye?

IGICE CYA 20

“Igira Umutima w’Ubwenge”​—Nyamara Ikicisha Bugufi

Ni mu buhe buryo umutegetsi w’ikirenga yicisha bugufi?

IGICE CYA 21

Yesu Yagaragaje “Ubwenge Buva ku Mana”

Ni mu buhe buryo inyigisho za Yesu zatumye abasirikare bari boherejwe kumufata bagaruka amara masa?

IGICE CYA 22

Mbese, Ugaragaza “Ubwenge Buva mu Ijuru” mu Mibereho Yawe?

Bibiliya ivuga ibintu 4 byagufasha kugira ubwenge buva ku Mana.

IGICE CYA 23

“Ni Yo Yabanje Kudukunda”

Amagambo ngo “Imana ni urukundo” asobanura iki?

IGICE CYA 24

Nta Kintu Gishobora “Kudutandukanya n’Urukundo rw’Imana”

Ntukumve ko Imana itagukunda kandi ko nta gaciro ufite imbere yayo.

IGICE CYA 25

“Impuhwe Zirangwa n’Ubwuzu z’Imana Yacu”

Ni mu buhe buryo Imana ikwitaho nk’uko umubyeyi yita ku mwana we?

IGICE CYA 26

Imana ‘Yiteguye Kubabarira’

Ese Imana iramutse yibuka akantu kose, yabasha ite kubabarira?

IGICE CYA 27

“Erega Kugira Neza Kwe Ni Kwinshi!”

Kugira neza kw’Imana ni iki?

IGICE CYA 28

‘Ni Wowe Wenyine Wera [“w’Indahemuka,” NW ]’

Kuki kuba Yehova ari indahemuka bikubiyemo byinshi birenze kuba ari uwizerwa?

IGICE CYA 29

‘Kumenya Urukundo rwa Kristo’

Uburyo butatu Yesu yagaragajemo urukundo nk’urwa Yehova.

IGICE CYA 30

“Mugendere mu Rukundo”

Mu 1 Abakorinto hagaragaza uburyo 14 twagaragazamo urukundo.

IGICE CYA 31

‘Egera Imana, na Yo Izakwegera’

Ni ikihe kibazo cy’ingenzi ushobora kwibaza? Wagisubiza ute?