Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

“Inzira Ze Zose Zirangwa n’Ubutabera”

“Inzira Ze Zose Zirangwa n’Ubutabera”

1, 2. (a) Ni akahe karengane gakabije kageze kuri Yozefu? (b) Ni gute Yehova yakuyeho ako karengane?

HARI ibintu runaka byabayeho, bikaba byari akarengane gakabije. Umusore umwe wari ufite uburanga yagize atya abona ashyizwe mu buroko kandi ari nta cyaha yari yakoze. Bamureze bamubeshyera ko ngo yashatse gufata umugore ku ngufu. Ariko kandi, ntibwari ubwa mbere yari ahuye n’akarengane. Imyaka myinshi mbere y’aho, igihe uwo musore Yozefu yari afite imyaka 17, yari yaragambaniwe n’abavandimwe be bwite maze bashaka kumwica. Hanyuma, baramugurishije maze ajya kuba umucakara mu gihugu cy’amahanga. Igihe yari muri icyo gihugu yanze kwemera amareshyo y’umugore wa shebuja. Uwo mugore wari watewe utwatsi yahimbye ikirego cy’ikinyoma, nuko uwo musore ashyirwa mu buroko atyo. Ikibabaje ariko, ni uko Yozefu yasaga n’aho atari afite umuntu wo kumuvuganira.

Yozefu yababarijwe mu “nzu y’imbohe” azira akarengane

2 Ariko kandi, Imana ‘ikunda gukiranuka n’imanza zitabera’ yarabirebaga (Zaburi 33:5). Yehova yagize icyo akora kugira ngo arenganure Yozefu, atuma habaho ibintu byatumye amaherezo arekurwa. Ibirenze ibyo kandi, Yozefu​—wari umaze igihe mu “nzu y’imbohe”​—nyuma y’aho yaje guhabwa inshingano ikomeye ahabwa n’icyubahiro kidasanzwe (Itangiriro 40:15; 41:41-43; Zaburi 105:17, 18). Amaherezo, Yozefu yagizwe umwere, maze akoresha umwanya ukomeye yari afite kugira ngo ateze imbere imigambi y’Imana.​—Itangiriro 45:5-8.

3. Kuki bidatangaje kuba twese twifuza gukorerwa ibintu bihuje n’ubutabera?

3 Inkuru nk’iyo idukora ku mutima, si byo se? Ni nde muri twe utari wabona umuntu arenganywa cyangwa ngo we ubwe arenganywe? Mu by’ukuri, twese twifuza gukorerwa ibintu bihuje n’ubutabera, birangwa no kutarobanura ku butoni. Ibyo ntibitangaje, kubera ko Yehova yaduhaye imico igaragaza kamere ye, kandi ubutabera bukaba ari umwe mu mico ye y’ingenzi (Itangiriro 1:27). Kugira ngo tumenye Yehova neza, tugomba gusobanukirwa ukuntu abona ibihereranye n’ubutabera. Bityo, dushobora kwishimira cyane kurushaho inzira ze zihebuje kandi ibyo bigatuma turushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi.

Ubutabera Ni Iki?

4. Dukurikije uko abantu babona ibintu, akenshi usanga ubutabera bubonwa bute?

4 Dukurikije uko abantu babona ibintu, akenshi usanga ubutabera bubonwa ko ari ukubahiriza gusa amategeko nta kubogama. Igitabo kimwe kivuga ko “ubutabera bufitanye isano n’amategeko, ibyo umuntu asabwa gukora, uburenganzira bwe n’inshingano ze, kandi bukaba buca imanza butarobanuye ku butoni cyangwa butabogamye” (Right and Reason​—Ethics in Theory and Practice). Ariko kandi, ubutabera bwa Yehova bukubiyemo ibirenze ibyo kubahiriza amategeko nk’imashini bitewe gusa no kumva ko ari inshingano yawe cyangwa ko ari itegeko.

5, 6. (a) Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yahinduwemo “ubutabera” asobanura iki? (b) Kuba Imana itabera bisobanura iki?

5 Gusuzuma amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yakoreshejwe muri Bibiliya bishobora gutuma umuntu asobanukirwa ubutabera bwa Yehova mu buryo bwimbitse. Mu Byanditswe bya Giheburayo, hari amagambo atatu y’ingenzi yakoreshejwe. Ijambo rikunze guhindurwamo “ubutabera” rishobora nanone guhindurwamo “ibyo kutabera” (Itangiriro 18:25). Andi magambo abiri asigaye, ubusanzwe ahindurwamo “gukiranuka.” Mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ijambo ryahinduwemo “gukiranuka” risobanurwa ko ari “umuco wo kutabera.” Muri rusange, nta tandukaniro riri hagati yo gukiranuka n’ubutabera.​—Amosi 5:24.

6 Bityo rero, iyo Bibiliya ivuze ko Imana itabera, iba itubwira ko ikora ibyo gukiranuka kandi ko itarobanura abantu ku butoni, ibyo ikaba ibikora buri gihe nta kubogama (Abaroma 2:11). Mu by’ukuri, nta wakwiyumvisha ko yakora ibinyuranye n’ibyo. Elihu wari uwizerwa yaravuze ati “ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, n’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa” (Yobu 34:10). Ni koko, Yehova ntashobora ‘gukora ibyo gukiranirwa.’ Kubera iki? Kubera impamvu ebyiri z’ingenzi.

7, 8. (a) Kuki Yehova adashobora gukora ibyo gukiranirwa? (b) Ni iki gituma Yehova arangwa no gukiranuka cyangwa kutabera mu byo akorera abandi?

7 Icya mbere, Yehova ni uwera. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 3, Yehova ni uwera kandi arakiranuka mu buryo butagereranywa. Ku bw’ibyo, ntabasha gukora ibyo gukiranirwa. Reka turebe icyo ibyo bishaka kuvuga. Kuba Data wo mu ijuru ari uwera, biduha impamvu zumvikana zo kwizera ko atazigera afata nabi abana be. Yesu na we yari afite icyo cyizere. Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yarasenze ati “Data Wera, ubarinde [ni ukuvuga abigishwa] ku bw’izina ryawe” (Yohana 17:11NW). Mu Byanditswe, imvugo ngo “Data Wera” yerekeza kuri Yehova wenyine. Ibyo birakwiriye, kubera ko nta mubyeyi wa kimuntu ushobora kugereranywa na We mu bihereranye no kwera. Yesu yari yizeye mu buryo bwuzuye ko abigishwa be bari kurindwa na Se, utanduye muri byose kandi ufite kamere idashobora na rimwe kuba yabogamira ku gukora icyaha.​—Matayo 23:9.

8 Icya kabiri, kamere y’Imana ubwayo irangwa n’urukundo ruzira ubwikunde. Bene urwo rukundo rutuma ikorera abandi ibyo gukiranuka. Ariko kandi, akarengane k’uburyo bwinshi​—gakubiyemo ivangura ry’amoko, ivangura rikandamiza abantu no kurobanura ku butoni​—akenshi gaterwa n’umururumba n’ubwikunde, ibyo bikaba bihabanye cyane n’urukundo. Ku bihereranye n’iyo Mana igira urukundo, Bibiliya itwizeza iti ‘Uwiteka ni umukiranutsi; kandi akunda ibyo gukiranuka’ (Zaburi 11:7). Yehova yivugaho ubwe ati “jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera” (Yesaya 61:8). Mbese, ntiduhumurizwa no kumenya ko Imana yacu yishimira gukora ibyo gukiranuka cyangwa ibihuje n’ubutabera?​—Yeremiya 9:23, umurongo wa 24 muri Biblia Yera.

Imbabazi n’Ubutabera Butunganye bwa Yehova

9-11. (a) Ni irihe sano riri hagati y’ubutabera bwa Yehova n’imbabazi ze? (b) Ni mu buhe buryo ubutabera bwa Yehova hamwe n’imbabazi ze bigaragarira mu byo agirira abantu b’abanyabyaha?

9 Ubutabera bwa Yehova, kimwe n’undi muco wose ugize kamere ye itagereranywa, buratunganye mu buryo bwuzuye. Mose yasingije Yehova maze arandika ati “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka [“inzira ze zose zirangwa n’ubutabera,” NW]: ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye” (Gutegeka 32:3, 4). Buri gihe Yehova akora ibihuje n’ubutabera mu buryo butagira amakemwa​—atihanganira ibibi mu buryo bukabije kandi adakagatiza cyane.

10 Hari isano rya bugufi cyane hagati y’ubutabera bwa Yehova n’imbabazi ze. Muri Zaburi ya 116:5, hagira hati “Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi [“ntabera,” The New American Bible]: ni koko, Imana yacu igira ibambe.” Koko rero, Yehova ntabera kandi ni umunyambabazi. Iyo mico yombi ntivuguruzanya. Kuba agira imbabazi ntibivuga ko apfobya ubutabera bwe, nk’aho ubutabera bwe bwagombye kugaragazwa mu buryo butagoragozwa. Ahubwo, incuro nyinshi iyo mico yombi ayigaragariza icyarimwe. Reka dufate urugero.

11 Abantu bose barazwe icyaha, bityo bakaba bakwiriye igihano cy’icyaha​—ni ukuvuga urupfu (Abaroma 5:12). Nyamara, Yehova ntiyishimira ko abanyabyaha bapfa. Ni “Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n’ibambe” (Nehemiya 9:17). Ariko kandi, kubera ko ari uwera, ntashobora kwihanganira ibyo gukiranirwa. Ubwo se, ni gute ashobora kubabarira abantu b’abanyabyaha muri kamere yabo? Igisubizo tugisanga muri kimwe mu bigize ukuri kw’ingenzi cyane ko mu Ijambo ry’Imana, ni ukuvuga gahunda yateganyijwe na Yehova yo gutanga igitambo kugira ngo abantu bazabone agakiza. Mu Gice cya 14, tuzamenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’iyo gahunda yuje urukundo. Ni gahunda igaragaza ubutabera n’imbabazi mu buryo bwimbitse. Binyuriye kuri yo, Yehova ashobora kugirira imbabazi abanyabyaha bihannye kandi agakomeza kubahiriza amahame ye ahereranye n’ubutabera butunganye.​—Abaroma 3:21-26.

Ubutabera bwa Yehova Bususurutsa Umutima

12, 13. (a) Kuki ubutabera bwa Yehova butuma tugirana na we imishyikirano ya bugufi? (b) Ni uwuhe mwanzuro Dawidi yagezeho ku bihereranye n’ubutabera bwa Yehova, kandi se, ni gute ibyo bishobora kuduhumuriza?

12 Yehova ntagaragaza umuco w’ubutabera mu buryo butarangwa n’ibyiyumvo butuma tumwitarura, ahubwo awugaragaza mu buryo bushishikaje butuma dushaka kumwegera. Bibiliya isobanura neza ubutabera bwa Yehova cyangwa gukiranuka kwe birangwa n’impuhwe. Reka turebe bumwe mu buryo bususurutsa umutima Yehova agaragazamo ubutabera bwe.

13 Ubutabera bwa Yehova butunganye butuma aba uwizerwa akaba n’indahemuka ku bagaragu be. Dawidi umwanditsi wa Zaburi, yaje kwishimira ubwe icyo kintu kigize ubutabera bwa Yehova. Ni uwuhe mwanzuro Dawidi yagezeho ahereye ku bintu yiboneye ubwe no ku byo yize ku bihereranye n’inzira z’Imana? Yaravuze ati “Uwiteka akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be: barindwa iteka ryose” (Zaburi 37:28). Mbega ukuntu ayo magambo atanga icyizere gihumuriza! Imana yacu ntizigera itererana abantu bayibaho indahemuka. Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko izatuba hafi kandi ikatwitaho mu buryo bwuje urukundo. Ubutabera bwayo burabitwemeza!​—Imigani 2:7, 8

14. Ni gute kuba Yehova yita ku bantu batishoboye bigaragarira mu Mategeko yahaye Abisirayeli?

14 Ubutabera bw’Imana bwita ku byo abantu bababaye bakeneye. Kuba Yehova yita ku bantu batishoboye bigaragarira mu Mategeko yahaye Abisirayeli. Urugero, Amategeko yateganyaga gahunda zihariye zo kwita ku mfubyi n’abapfakazi (Gutegeka 24:17-21). Kubera ko Yehova yari azi ukuntu ubuzima bwashoboraga gukomerera bene iyo miryango, we ubwe yababereye Umucamanza n’Umurinzi urangwa n’imico ya kibyeyi, akaba ari we ‘waciraga imfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera.’ (Gutegeka 10:18; Zaburi 68:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Yehova yabwiye Abisirayeli ko mu gihe bari kugirira nabi abagore cyangwa abana batagira kirengera, ko nta kabuza yari kumva ugutaka kwabo. Yaravuze ati ‘uburakari bwanjye buzagurumana.’ (Kuva 22:21-23, umurongo wa 22-24 muri Biblia Yera.) Nubwo uburakari atari umwe mu mico y’ingenzi ya Yehova, ibikorwa by’akarengane bikozwe nkana bituma arakara mu buryo bukiranuka, cyane cyane iyo bikorewe abantu boroheje kandi batagira kirengera.​—Zaburi 103:6.

15, 16. Ni ikihe gihamya gikomeye kigaragaza ko Yehova atarobanura abantu ku butoni?

15 Nanone kandi, Yehova atwizeza ko ‘atita ku cyubahiro cy’umuntu, [ko] adahongerwa’ (Gutegeka 10:17). Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu benshi bafite ububasha cyangwa bagira ingaruka ku bandi, Yehova we ntashobora gushukwa n’ubutunzi cyangwa igihagararo cy’umuntu. Ntajya agira urwikekwe cyangwa ngo arobanure abantu ku butoni. Reka turebe igihamya gikomeye kigaragaza ko Yehova atarobanura abantu ku butoni. Igikundiro cyo kuba mu mubare w’abamusenga by’ukuri, biringiye kuzabaho iteka ryose, ntigihabwa gusa itsinda rito ry’abantu yitoranyirije. Ahubwo, ‘mu mahanga yose, umwubaha agakora ibyo gukiranuka, aramwemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Ibyo byiringiro bihebuje bihabwa abantu bose hadakurikijwe inzego barimo, ibara ry’uruhu rwabo cyangwa igihugu batuyemo. Mbese, ubwo si bwo butabera nyakuri buruta ubundi bwose?

16 Hari ubundi buryo Yehova agaragazamo ubutabera bwe butunganye dukwiriye gusuzuma kandi tukabuha agaciro: ni ukuvuga uburyo afata abantu barenga ku mahame ye akiranuka.

Ntatsindishiriza na Hato Abo Gutsindwa

17. Sobanura impamvu akarengane kari muri iyi si katatuma tugira ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye n’ubutabera bwa Yehova.

17 Hari abantu bashobora kwibaza bati ‘niba Yehova atihanganira ibyo gukiranirwa, ni gute dushobora gusobanura impamvu ituma abantu bagerwaho n’imibabaro bazira akarengane, n’impamvu muri iyi si ya none higanjemo ibikorwa byanduye?’ Ako karengane ntikatuma tugira ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye n’ubutabera bwa Yehova. Ibyinshi mu bikorwa by’akarengane bikorerwa muri iyi si mbi ni ingaruka z’icyaha abantu barazwe na Adamu. Muri iyi si aho abantu badatunganye bihitiramo gukora ibyaha, akarengane karogeye​—ariko ibyo ntibizakomeza kubaho igihe kirekire.​—Gutegeka 32:5.

18, 19. Ni iki kigaragaza ko Yehova atazakomeza kwihanganira abantu barenga nkana ku mategeko ye akiranuka?

18 Nubwo Yehova agirira imbabazi nyinshi abamugana nta buryarya, ntazakomeza kwihanganira imimerere itukisha izina rye ryera (Zaburi 74:10, 22, 23). Imana ica imanza zitabera ntinegurizwa izuru; ntizarinda abakora ibyaha nkana ngo be gucirwaho iteka rikwiriye imyifatire yabo. Yehova ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; . . . ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa” (Kuva 34:6, 7). Mu buryo buhuje n’ayo magambo, rimwe na rimwe Yehova yagiye abona ko ari ngombwa guhana abantu bica nkana amategeko ye akiranuka.

19 Reka dufate urugero rw’ibyo Imana yagiriye Isirayeli ya kera. Igihe Abisirayeli bari bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano, bagiye kenshi bakora ibikorwa by’ubuhemu. Nubwo ibikorwa byabo by’ubuhemu ‘byababazaga’ Yehova, icyo gihe ntiyahise abanga (Zaburi 78:38-41). Ahubwo, yabahaye uburyo bwo guhindura imyifatire yabo abigiranye imbabazi. Yarabinginze ati “sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye, maze akabaho: nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi; kuki mwarinda gupfa, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe” (Ezekiyeli 33:11)? Kubera ko Yehova abona ko ubuzima ari ubw’agaciro, yohereje abahanuzi be kenshi kugira ngo Abisirayeli bashobore kureka inzira zabo mbi. Ariko ubwo bwoko bwari bufite imitima yinangiye bwanze rwose kumva, bwanga no kwihana. Amaherezo, Yehova yabuhanye mu maboko y’abanzi babwo, ku bw’izina rye ryera n’icyo risobanura.​—Nehemiya 9:26-30.

20. (a) Ibyo Yehova yajyaga agirira Abisirayeli bitwigisha iki ku bihereranye na we? (b) Kuki intare ishushanya mu buryo bukwiriye ubutabera bwa Yehova?

20 Ibyo Yehova yajyaga agirira Abisirayeli bitwigisha byinshi ku bihereranye na we. Tumenya ko amaso ye areba ibintu byose abona ibikorwa byo gukiranirwa, kandi ko ibyo abona bigira ingaruka ku byiyumvo bye mu buryo bwimbitse (Imigani 15:3). Nanone kandi, kumenya ko aba ashaka kugaragaza imbabazi iyo hari impamvu zituma azigaragaza bituma tumugirira icyizere. Ikindi kandi, tumenya ko nta na rimwe ubutabera bwe buhutiraho. Kubera ukwihangana kwa Yehova, abantu benshi bafata imyanzuro bibeshya ko atazigera aciraho iteka abantu babi. Ariko ibyo nta ho bihuriye n’ukuri, kubera ko ibyo Imana yagiriye Abisirayeli bitwigisha ko ukwihangana kwayo gufite aho kugarukira. Yehova ashyigikira ibyo gukiranuka mu buryo budakuka. Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu, bo akenshi bareka gukurikiza ubutabera, ntajya atezuka mu guharanira ibyo gukiranuka. Mu buryo bukwiriye, intare ishushanya ubutabera bwubahirizwa mu buryo burangwa n’ubutwari, igaragaza ukuhaba kw’Imana n’intebe yayo y’ubwami * (Ezekiyeli 1:10; Ibyahishuwe 4:7). Bityo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azasohoza amasezerano ye ahereranye no gukura akarengane kuri iyi si. Ni koko, uburyo bwe bwo guca imanza bushobora kuvugwa mu magambo ahinnye muri ubu buryo bukurikira: ntajenjeka iyo bibaye ngombwa; agira imbabazi igihe cyose bishoboka.​—2 Petero 3:9.

Kwegera Imana Ica Imanza Zitabera

21. Mu gihe dutekereza ku bihereranye n’ukuntu Yehova agaragaza ubutabera, ni gute twagombye kumubona, kandi kuki?

21 Mu gihe dutekereza ku bihereranye n’ukuntu Yehova agaragaza ubutabera, ntitwagombye kubona ko ari umucamanza utagira ibyiyumvo, ukagatiza, ushishikazwa gusa no guciraho iteka abanyabyaha. Ahubwo, twagombye kubona ko ari Umubyeyi wuje urukundo, ariko utajenjeka, ufata abana be igihe cyose mu buryo bwiza bushoboka bwose. Kubera ko Yehova ari umubyeyi utabera cyangwa ukiranuka, ashyira mu gaciro mu bihereranye no kuba atajenjeka mu birebana no gukiranuka hamwe n’uburyo agaragariza impuhwe zuje urukundo abana be bo ku isi bakeneye ubufasha bwe no kubabarirwa, ku buryo hatabaho kubogama.​—Zaburi 103:10, 13.

22. Yehova yatumye dushobora kugira ibihe byiringiro abitewe n’ubutabera bwe, kandi se, kuki yatugiriye ibintu nk’ibyo?

22 Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba ubutabera bw’Imana bukubiyemo ibirenze ibyo guciraho iteka abanyabyaha! Yehova, abitewe n’ubutabera bwe, yatumye tugira ibyiringiro bishishikaje rwose​—byo kuzabona ubuzima butunganye kandi butagira iherezo mu isi, iyo “gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Imana yacu yaduhaye ibyo byiringiro bitewe n’uko ubutabera bwayo bushaka uko bwakiza abantu aho kubaciraho iteka. Mu by’ukuri, kumenya neza urugero Yehova agaragazamo ubutabera bituma tumwegera! Mu bice bikurikira, tuzasuzuma mu buryo bwimbitse uko Yehova agaragaza uwo muco uhebuje.

^ par. 20 Mu buryo bushishikaje, Yehova yigereranyije n’intare igihe yaciragaho iteka Isirayeli yahemutse.​—Yeremiya 25:38; Hoseya 5:14.