Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Mbese Koko, Ushobora ‘Kwegera Imana’?

Mbese Koko, Ushobora ‘Kwegera Imana’?

1, 2. (a) Ni iki gishobora gusa n’aho kidashoboka kuri benshi, ariko se, Bibiliya itwizeza iki? (b) Ni iyihe mishyikirano ya bugufi Aburahamu yagiranye n’Imana, kandi kuki?

WAKUMVA umeze ute Umuremyi w’ijuru n’isi aramutse akwerekejeho avuga ati “uyu ni incuti yanjye”? Kuri benshi, ibyo bisa n’aho bidashoboka. N’ubundi se, ni gute umuntu buntu yagirana ubucuti na Yehova Imana? Nyamara, Bibiliya itwizeza ko dushobora rwose kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi.

2 Aburahamu wabayeho mu bihe bya kera ni umwe mu bantu bagiranye n’Imana bene iyo mishyikirano ya bugufi. Uwo mukurambere, Yehova yamuvuzeho ko ari ‘incuti ye’ (Yesaya 41:8). Ni koko, Yehova yabonaga ko Aburahamu ari incuti ye ya bugufi. Aburahamu yagiranye n’Imana iyo mishyikirano ya bugufi kubera ko ‘yayizeye’ (Yakobo 2:23). Muri iki gihe na bwo, Yehova ashaka uburyo bwo ‘kwiyegereza’ abantu bamukorera basunitswe n’urukundo. (Gutegeka 10:15, gereranya na NW.) Ijambo rye rigira riti “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Muri ayo magambo, dusangamo itumira ndetse n’isezerano.

3. Ni irihe tumira Yehova atugezaho, kandi se, ni irihe sezerano rigendana na ryo?

3 Yehova adutumirira kumwegera. Yiteguye kutwemerera kuba incuti ze. Nanone kandi, adusezeranya ko nidutera intambwe tumwegera, na we azabigenza atyo: azatwegera. Bityo rero, dushobora kubona ikintu cy’agaciro rwose​—ni ukuvuga kugirana “imishyikirano ya bugufi na Yehova” * (Zaburi 25:14, NW). Amagambo ngo “imishyikirano ya bugufi” yumvikanisha igitekerezo cyo kugirana amabanga n’incuti yihariye.

4. Ni gute wasobanura incuti magara iyo ari yo, kandi se, ni mu buhe buryo Yehova agaragaza ko ari bene iyo ncuti ku bantu bafitanye na we imishyikirano ya bugufi?

4 Mbese, waba ufite incuti magara ushobora kubwira amabanga yawe? Incuti nk’iyo ni imwe iguhangayikira. Urayizera, kubera ko yakubereye indahemuka. Urushaho kugira ibyishimo iyo wishimanye na yo. Iyo iguteze amatwi mu buryo burangwa n’impuhwe, bikugabanyiriza agahinda. N’iyo bigaragara ko nta wundi muntu uwo ari we wese ushaka kukumva, yo irakumva. Mu buryo nk’ubwo, iyo wegereye Imana, uba ubonye Incuti idasanzwe, ibona ko uri uw’agaciro koko, ikakwitaho mu buryo bwimbitse, kandi ikakumva mu buryo bwuzuye (Zaburi 103:14; 1 Petero 5:7). Urayiringira cyane, kubera ko uzi ko ari indahemuka ku bayibera indahemuka (Zaburi 18:25, NW). Ariko kandi, dushobora kugira icyo gikundiro cyo kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi kubera gusa ko yatumye ibyo bishoboka.

Yehova Yuguruye Amarembo

5. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo dushobore kugirana na we imishyikirano ya bugufi?

5 Twebwe abantu b’abanyabyaha iyo tuza gutereranwa, ntituba twaragiranye n’Imana imishyikirano ya bugufi. (Zaburi 5:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Intumwa Pawulo yaranditse iti “ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:8). Ni koko, Yehova yakoze gahunda yatumye Yesu ‘atangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Kwizera icyo gitambo cy’incungu bituma tugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Kubera ko Imana “ari yo yabanje kudukunda,” yadushyiriyeho urufatiro rwo kuba incuti zayo.​—1 Yohana 4:19.

6, 7. (a) Tuzi dute ko Yehova atari Imana yihishahisha, idashobora kumenywa? (b) Ni gute Yehova yimenyekanishije?

6 Hari indi ntambwe Yehova yateye: yaratwibwiye. Ubucuti ubwo ari bwo bwose umuntu agirana n’undi, bukomezwa no kumumenya neza no gufatana agaciro imico ye n’imigenzereze ye. Bityo rero, iyo Yehova aza kuba Imana yihishahisha, idashobora kumenywa, ntitwari kuzigera tugirana na we imishyikirano ya bugufi. Ariko kandi, ntatwihisha, ahubwo ashaka ko tumumenya (Yesaya 45:19). Ikindi kandi, ibyo Imana ihishura ku bihereranye na yo ubwayo bigera kuri bose, ndetse no kuri bamwe muri twe bashobora kuba babonwa ko ari abo hasi ukurikije amahame isi igenderaho.​—Matayo 11:25.

Yehova yimenyekanishije binyuriye ku mirimo ye y’irema no ku Ijambo rye ryanditse

7 Ni gute Yehova yatwihishuriye? Imirimo ye y’irema igaragaza bimwe mu bintu bigize kamere ye​—ni ukuvuga imbaraga ze nyinshi, ubwenge bwe bwimbitse n’ukuntu agira urukundo rwinshi (Abaroma 1:20). Ariko kandi, Yehova ntiyimenyekanisha binyuriye gusa ku bintu yaremye. Kubera ko igihe cyose yagiye ageza ku bandi ubumenyi mu buryo buhebuje, yimenyekanishije binyuriye ku nyandiko yo mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya.

Kureba “Ubwiza bwa Yehova”

8. Kuki bishobora kuvugwa ko Bibiliya ubwayo ari igihamya kigaragaza urukundo Yehova adukunda?

8 Bibiliya ubwayo ni igihamya kigaragaza urukundo Yehova adukunda. Mu Ijambo rye, yihishuye akoresheje amagambo dushobora gusobanukirwa​—ibyo bikaba bitagaragaza gusa ko adukunda, ahubwo binagaragaza ko ashaka ko tumumenya kandi tukamukunda. Ibyo dusoma muri icyo gitabo cy’agaciro bitubashisha kureba “ubwiza bwa Yehova” kandi bikadusunikira gushaka kugirana na we imishyikirano ya bugufi (Zaburi 90:17, NW). Reka dusuzume bumwe mu buryo bususurutsa umutima Yehova yimenyekanishijemo mu Ijambo rye.

9. Ni ayahe magambo amwe n’amwe yavuzwe muri Bibiliya mu buryo butaziguye agaragaza imwe mu mico y’Imana?

9 Mu Byanditswe hakubiyemo amagambo menshi yavuzwe mu buryo butaziguye agaragaza imico y’Imana. Zirikana izi ngero zimwe na zimwe. “Uwiteka akunda imanza zitabera” (Zaburi 37:28). Imana ifite “ububasha buhebuje” (Yobu 37:23). “‘Ndi umunyambabazi.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yeremiya 3:12). “Igira umutima w’ubwenge” (Yobu 9:4). Ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 34:6). “Wowe, Mwami, uri mwiza, witeguye kubabarira” (Zaburi 86:5). Kandi nk’uko byavuzwe mu gice kibanziriza iki, ifite umuco umwe w’ingenzi: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Iyo utekereje kuri iyo mico ishimishije, mbese, ntiwumva ureherejwe kuri iyo Mana itagereranywa?

Bibiliya idufasha kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi

10, 11. (a) Ni iki Yehova yashyize mu Ijambo rye kugira ngo adufashe kurushaho gusobanukirwa kamere ye? (b) Ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rudufasha kwiyumvisha ukuntu Imana ikoresha imbaraga zayo?

10 Uretse kuba Yehova yaratumenyesheje imico ye, abigiranye urukundo, yashyize mu Ijambo rye ingero zifatika z’ukuntu yagaragaje iyo mico. Bene izo nkuru zituma turushaho kwiyumvisha mu buryo bushishikaje ibintu bitandukanye bigize kamere ye. Hanyuma, ibyo bigatuma tugirana na we imishyikirano ya bugufi. Reka dufate urugero.

11 Gusoma muri Bibiliya ko Imana ifite “imbaraga nyinshi” bitandukanye no gusoma inkuru ivuga ibihereranye n’ukuntu yarokoye Abisirayeli, ikabambutsa Inyanja Itukura, hanyuma igafasha iryo shyanga mu gihe cy’imyaka 40 ryamaze mu butayu (Yesaya 40:26). Bituma wiyumvisha ukuntu amazi yari asendereye yigabanyijemo kabiri. Ushobora kwiyumvisha ukuntu iryo shyanga​—wenda ryari rigizwe n’abantu bose hamwe bagera kuri 3.000.000​—ryarimo rigenda ku butaka bwo mu nyanja bwari bwumutse, amazi yahindutse barafu ahagaze nk’ikuta zikomeye kuri buri ruhande (Kuva 14:21; 15:8). Ushobora kubona igihamya cy’ukuntu Imana yabitayeho ikabarinda igihe bari mu butayu. Amazi yadudubije aturutse mu rutare. Ibyokurya byasaga n’utubuto tw’umweru, twari hasi ku butaka (Kuva 16:31; Kubara 20:11). Aha ngaha, Yehova ntiyagaragaje gusa ko afite imbaraga, ahubwo yanagaragaje ko azikoresha afasha ubwoko bwe. Mbese, ntibiduha icyizere kumenya ko amasengesho yacu tuyatura Imana ifite imbaraga nyinshi, ‘yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba’?​—Zaburi 46:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.

12. Ni gute Yehova yatumye “twiyumvisha” uwo ari we binyuriye mu gukoresha amagambo dushobora gusobanukirwa neza?

12 Yehova, ufite umubiri w’umwuka, yakoze ndetse byinshi kurushaho kugira ngo tubashe kumumenya. Kubera ko twebwe abantu tubona gusa ibintu bigaragarira amaso, ntidushobora kureba mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka. Iyo Imana iza kutwibwira ikoresheje imvugo yo mu buryo bw’umwuka, byari kuba bimeze nk’uko wagerageza gusobanurira umuntu wavutse ari impumyi umubwira mu buryo burambuye ukuntu usa, urugero nk’ibara ry’amaso yawe cyangwa utudomagure turi ku mubiri wawe. Ibinyuranye n’ibyo, Yehova abigiranye ubugwaneza, yatumye “twiyumvisha” uwo ari we akoresheje amagambo dushobora gusobanukirwa. Rimwe na rimwe, yagiye akoresha imvugo y’ikigereranyo n’ingero, yigereranya n’ibintu dusanzwe tuzi. Ndetse yanivuzeho kuba afite ibintu bimwe na bimwe biranga abantu. *

13. Ibivugwa muri Yesaya 40:11 bituma tubasha kwiyumvisha iki, kandi se, ni gute ibyo bikugiraho ingaruka?

13 Zirikana ukuntu Yehova avugwa muri Yesaya 40:11, hagira hati “izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko, ibaterurire mu gituza.” Aha ngaha, Yehova yagereranyijwe n’umushumba uterura abana b’intama “mu maboko.” Ibyo bigaragaza ubushobozi bw’Imana bwo kurinda no gufasha abantu bayo, ndetse cyane cyane abashobora kwibasirwa kurusha abandi. Dushobora kumva dufite umutekano igihe turi mu maboko yayo akomeye, kubera ko itazigera idutererana niba turi indahemuka kuri yo (Abaroma 8:38, 39). Umushumba Mukuru aterurira abana b’intama “mu gituza” cye​—iyo mvugo ikaba yerekeza ku gice cy’umwitero kirekuye, rimwe na rimwe umushumba yateruriragamo agatama kakivuka. Ku bw’ibyo rero, ibyo biduha icyizere cy’uko Yehova adukunda kandi akatwitaho abigiranye ubwuzu. Ni ibisanzwe rwose kumva dushaka kugirana na we imishyikirano ya bugufi.

‘Umwana Ashaka Kumumenyekanisha’

14. Kuki bishobora kuvugwa ko Yehova yimenyekanishije mu buryo bw’ingenzi kurushaho binyuriye kuri Yesu?

14 Mu Ijambo rye, Yehova yimenyekanishije mu buryo bw’ingenzi kurushaho binyuriye ku Mwana we akunda cyane, ari we Yesu. Nta wundi muntu wari kugaragaza ibitekerezo n’ibyiyumvo by’Imana mu buryo bwuzuye cyangwa ngo ayimenyekanishe mu buryo busobanutse neza kurusha uko Yesu yabigenje. N’ubundi kandi, uwo Mwana w’imfura yabanye na Se mbere y’uko ibindi biremwa byose by’umwuka n’isanzure ry’ikirere n’ibintu bikirimo biremwa (Abakolosayi 1:15). Yesu yari afitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi. Ni yo mpamvu yashoboraga kuvuga ati “nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se; kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n’uwo Umwana ashatse kumumenyesha” (Luka 10:22). Igihe Yesu yari ku isi ari umuntu, yamenyekanishije Se mu buryo bubiri bw’ingenzi.

15, 16. Ni mu buhe buryo bubiri Yesu yamenyekanishijemo Se?

15 Mbere na mbere, inyigisho za Yesu zituma tumenya Se. Yesu yasobanuye uwo Yehova ari we akoresheje amagambo akora ku mutima. Urugero, kugira ngo Yesu adusobanurire ukuntu Imana y’inyambabazi yakira abanyabyaha bihannye, yagereranyije Yehova n’umubyeyi ukunda kubabarira wabonye umwana we w‘ikirara agarutse mu rugo bikamukora ku mutima maze akiruka akamuhobera, akamusoma (Luka 15:11-24). Yesu nanone yagaragaje ko Yehova ari Imana ‘ireshya’ abantu b’imitima itaryarya, kubera ko ibakunda buri muntu ku giti cye (Yohana 6:44). Ndetse n’iyo igishwi gito kiguye hasi, irabimenya. Yesu yaravuze ati “ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29, 31). Nta gushidikanya ko twumva tureherejwe kuri iyo Mana itwitaho.

16 Icya kabiri, urugero Yesu yatanze rutwereka uwo Yehova ari we. Yesu yagaragaje kamere ya Se mu buryo bwuzuye, ku buryo yashoboraga kuvuga ati “umbonye, aba abonye Data” (Yohana 14:9). Bityo rero, iyo dusomye Amavanjiri avuga ibihereranye na Yesu​—ni ukuvuga ibyiyumvo yagaragazaga n’ukuntu yabanaga n’abandi​—tuba mu buryo runaka turimo tureba ishusho nyakuri ya Se. Nta bundi buryo busobanutse neza burenze ubwo Yehova yashoboraga kutugaragarizamo imico ye. Kubera iki?

17. Tanga urugero rugaragaza icyo Yehova yakoze kugira ngo adufashe gusobanukirwa uwo ari we?

17 Reka dufate urugero: tekereza urimo ugerageza gusobanurira umuntu icyo ineza ari cyo. Ushobora kubisobanura ukoresheje amagambo. Mu by’ukuri ariko, uramutse ushoboye kwerekana umuntu urimo akora igikorwa kirangwa n’ineza, hanyuma ukavuga uti “uru ni urugero rugaragaza ineza,” ijambo “ineza” ryarushaho kugira ireme kandi rikumvikana mu buryo bworoshye kurushaho. Yehova yakoze ikintu runaka gisa n’icyo kugira ngo tubashe gusobanukirwa uwo ari we. Yigaragaje ubwe mu magambo, aduha n’urugero rushishikaje rw’Umwana we. Imico y’Imana yagaragariye mu bikorwa bya Yesu. Koko rero, binyuriye ku nkuru zo mu Mavanjiri zivuga ibihereranye na Yesu, ni nk’aho Yehova yarimo avuga ati “uku ni ko nteye.” Ni gute inyandiko yahumetswe ivuga ibihereranye na Yesu igihe yari ku isi?

18. Ni gute Yesu yagaragaje imbaraga, ubutabera n’ubwenge?

18 Imico ine y’ingenzi y’Imana igaragarira neza muri Yesu. Yari afite imbaraga zo kuvanaho indwara, inzara ndetse n’urupfu. Nyamara kandi, mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu bikunda bakoresha nabi imbaraga zabo, ntiyigeze akoresha imbaraga ze zo gukora ibitangaza ku bw’inyungu ze bwite cyangwa kugira ngo agirire abandi nabi (Matayo 4:2-4). Yakundaga ubutabera. Yagize uburakari burangwa no gukiranuka igihe yabonaga abacuruzi b’abahemu barya rubanda imitsi (Matayo 21:12, 13). Yitaga ku bakene n’abakandamizwaga atarobanuye ku butoni, akaba yarabafashaga ‘kubona uburuhukiro’ mu mitima yabo (Matayo 11:4, 5, 28-30). Inyigisho za Yesu, we ‘warutaga Salomo,’ zagaragazaga ubwenge butagereranywa (Matayo 12:42). Ariko kandi, Yesu ntiyigeze yirata ubwenge bwe. Amagambo ye yageraga ku mutima rubanda rusanzwe, kubera ko inyigisho ze zari zisobanutse neza, zumvikana mu buryo bworoshye kandi ari iz’ingirakamaro.

19, 20. (a) Ni gute Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’urukundo? (b) Mu gihe dusoma kandi tugatekereza ku rugero rwa Yesu, ni iki twagombye kuzirikana?

19 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’urukundo. Mu gihe cy’umurimo we, yagaragaje urukundo mu buryo bwinshi butandukanye, hakubiyemo kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira impuhwe. Ntiyashoboraga kubona abandi bababara ngo areke kubagirira impuhwe. Incuro nyinshi, uko kwishyira mu mwanya w’abandi kwamusunikiraga kugira icyo akora (Matayo 14:14). Nubwo Yesu yakijije abarwayi kandi akagaburira abantu bari bashonje, yagaragaje impuhwe mu buryo bw’ingenzi cyane kurushaho. Yafashije abandi kumenya, kwemera no gukunda ukuri guhereranye n’Ubwami bw’Imana buzazanira abantu imigisha irambye (Mariko 6:34; Luka 4:43). Ikirenze byose, Yesu yagaragaje urukundo rurangwa no kwigomwa igihe yemeraga gutanga ubugingo bwe ku bw’abandi.​—Yohana 15:13.

20 Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba abantu b’ingeri zose kandi bakomoka mu mimerere itandukanye barumvaga bareherejwe kuri uwo muntu warangwaga n’urugwiro kandi akagira ibyiyumvo byimbitse (Mariko 10:13-16). Ariko kandi, mu gihe dusoma kandi tugatekereza ku rugero nyakuri rwa Yesu, nimucyo tujye duhora tuzirikana ko uwo Mwana yatweretse kamere ya Se mu buryo bugaragara neza.​—Abaheburayo 1:3.

Imfashanyigisho Igenewe Kudufasha

21, 22. Gushaka Yehova bikubiyemo iki, kandi se, ni iki gikubiye muri iki gitabo cy’imfashanyigisho kizadufasha kugera kuri iyo ntego?

21 Igihe Yehova yimenyekanishaga mu buryo busobanutse neza mu Ijambo rye, yagaragaje neza ko ashaka ko tugirana na we imishyikirano ya bugufi. Nanone kandi, ntaduhatira kugirana na we imishyikirano myiza. Ni twe tugomba gushaka Yehova “bigishoboka ko abonwa” (Yesaya 55:6). Gushaka Yehova bikubiyemo kumenya imico ye n’imigenzereze ye nk’uko bigaragazwa muri Bibiliya. Iyi mfashanyigisho urimo usoma yagenewe kugufasha kugera kuri iyo ntego.

22 Uzibonera ko iki gitabo kigabanyijemo imitwe hakurikijwe imico ine y’ingenzi ya Yehova ari yo imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Buri mutwe ubimburirwa n’amagambo agaragaza igitekerezo rusange cy’umuco werekezaho. Ibindi bice runaka bikurikiraho bivuga ukuntu Yehova agaragaza uwo muco mu bice binyuranye byawo. Nanone, buri mutwe ukubiyemo igice kigaragaza ukuntu Yesu yagaragaje uwo muco, n’ikindi gice gisuzuma ukuntu natwe twawugaragaza mu mibereho yacu.

23, 24. (a) Gira icyo uvuga ku ngingo yihariye ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo byo Gutekerezaho.” (b) Ni mu buhe buryo uko gutekereza kudufasha kurushaho kwegera Imana?

23 Uhereye kuri iki gice, hari ingingo yihariye ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo byo Gutekerezaho.” Urugero, reba agasanduku kari ku ipaji ya 24. Imirongo y’Ibyanditswe n’ibibazo bikubiyemo si ibyo gukora isubiramo ry’icyo gice. Ahubwo, intego yabyo ni iyo kugufasha gutekereza ku bindi bintu by’ingenzi bigize icyo gice. Ni gute ushobora kubyifashisha mu buryo bugira ingaruka nziza? Reba buri murongo w’Ibyanditswe watanzwe, kandi usome imirongo yose witonze. Hanyuma, usuzume ikibazo giherekeza buri murongo w’Ibyanditswe. Tekereza ku bisubizo by’ibyo bibazo. Ushobora gukora ubushakashatsi runaka. Ibaze ibibazo bimwe na bimwe by’inyongera, urugero nk’ibi bikurikira: ‘ni iki iyi nkuru inyigisha ku bihereranye na Yehova? Ni izihe ngaruka ibyo bigira ku mibereho yanjye? Ni gute nabikoresha mu gufasha abandi?’

24 Gutekereza muri ubwo buryo bishobora kudufasha kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Kubera iki? Bibiliya ishyira isano hagati yo gutekereza n’umutima. (Zaburi 19:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera.) Iyo dutekereje mu buryo burangwa no gushimira ku byo twiga ku bihereranye n’Imana, bigenda bicengera mu mutima wacu w’ikigereranyo, aho bigira ingaruka ku mitekerereze yacu, bikabyutsa ibyiyumvo byacu hanyuma bikadusunikira kugira icyo dukora. Urukundo dukunda Imana rurushaho kwiyongera, maze rukadusunikira gushaka kuyishimisha nk’Incuti yacu y’inkoramutima (1 Yohana 5:3). Kugira ngo tugirane na Yehova bene iyo mishyikirano, tugomba kumenya imico ye n’imigenzereze ye. Mbere na mbere ariko, reka dusuzume ikintu runaka kigize kamere y’Imana, kiduha impamvu ikomeye ituma tugirana na yo imishyikirano ya bugufi​—ni ukuvuga ukwera kwayo.

^ par. 3 Igishimishije ni uko ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “imishyikirano ya bugufi” ryakoreshejwe muri Amosi 3:7, havuga ko Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga Yehova ahishurira abagaragu be “ibihishwe” bye, abamenyesha mbere y’igihe ibyo agambiriye gukora.

^ par. 12 Urugero, Bibiliya ivuga ibihereranye no mu maso h’Imana, amatwi yayo, amazuru, umunwa, amaboko n’ibirenge byayo. (Zaburi 18:16, umurongo wa 15 muri Biblia Yera; 27:8; 44:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera; Yesaya 60:13; Matayo 4:4; 1 Petero 3:12.) Bene ayo magambo y’ikigereranyo ntagomba gufatwa uko yakabaye, kimwe n’uko tutafata amagambo yerekeza kuri Yehova nk’uko yavuzwe, urugero nk’avuga ko ari ‘igitare’ cyangwa “ingabo ikingira.”​—Gutegeka 32:4; Zaburi 84:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.