Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Musomyi Dukunda:

Mbese, wumva ufitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi? Kuri benshi, ibyo bisa n’aho bidashoboka rwose. Bamwe bumva ko ibari kure cyane, abandi bakumva ko badakwiriye, ku buryo bumva batazigera bagirana na yo imishyikirano ya bugufi. Ariko kandi, Bibiliya itugira inama igira iti “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ndetse Imana ubwayo yizeza abayisenga bose iti “jyewe, Uwiteka Imana yawe, nzagufata ukuboko kw’iburyo, nkubwire nti ‘witinya, ndagutabaye.’”​—Yesaya 41:13.

Ariko se, ni gute dushobora kugirana n’Imana bene iyo mishyikirano ya bugufi? Ubucuti tugirana n’umuntu uwo ari we wese buba bushingiye ku kumenya uwo muntu neza, gukunda cyangwa guha agaciro imico ye runaka yihariye. Bityo rero, imico y’Imana n’inzira zayo, nk’uko bigaragara muri Bibiliya, ni ibintu by’ingenzi twagombye gusuzuma. Gutekereza ku buryo Yehova agaragazamo buri muco we, gusuzuma ukuntu Yesu Kristo yagaragaje iyo mico mu buryo bwuzuye no gusobanukirwa uburyo natwe dushobora kuyihingamo, bizatuma turushaho kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Tuzabona ko Yehova ari we wenyine ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Ikindi kandi, ni we Mubyeyi twese dukeneye. Kubera ko afite imbaraga kandi agakurikiza ubutabera, ndetse akaba afite ubwenge akagira n’urukundo, ntatererana na hato abana be bizerwa.

Turifuza ko iki gitabo cyazagufasha kurushaho kwegera Yehova Imana, hagati yanyu hakaba imirunga ibahuza itazigera icika kugira ngo uzahore umusingiza iteka ryose.

Abanditsi